00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana aricinya icyara kubera Stromae

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 October 2015 saa 11:24
Yasuwe :

Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko Stromae yabwiye itangazamakuru ryo ku Isi ko mu bakora umuziki mu Rwanda ari we muhanzi rukumbi azi anakurikirana umunsi ku munsi.

Stromae akigera mu Rwanda, itangazamakuru ryamubajije abahanzi nyarwanda yaba azi n’icyo yavuga ku muziki wabo, atazuyaje yavuze ko azi ‘umukobwa witwa Teta Diana’.

Stromae yavuze ko akurikirana umuziki wo mu Rwanda gusa ko nta byinshi awuziho.

Abajijwe niba hari umuhanzi wo muri iki gihugu azi, yahise avuga ko akunda uwitwa Diana Teta’ ndetse ngo amubonano umubahanga bukomeye. Stromae yavuze ko akunda ya Teta yitwa ‘Kata’.

Nyuma yo kumva amagambo Stromae yatangaje, Diana Teta yasazwe n’ibyishimo ndetse avuga ko ari iby’ikirenga kumva umuhanzi w’igihangange ku Isi nka Stromae amuvuga mu izina ndetse akunda ibihangano bye.

Yagize ati “Sinagize amahirwe yo kwifatanya n’Abanyarwanda bagenzi banjye mu kwishimana na Stromae mu gitaramo yagiriye kuri Stade ya ULK ejo, ariko ndishimye cyane. Nagize amahirwe yo kwiyumvira ibyo yavuze ku muziki wanjye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.”

Yongeraho ati “Kuba yarashoboye kumva zimwe mu ndirimbo zanjye akanazikunda ni iby’igiciro cyane kuko nanjye nk’umuhanzi ukiri muto mpora mureberaho byinshi. Biranejeje kandi nzakomeza nkore cyane, nagure umuziki wanjye n’abawukunda biyongere.”

Ni iby’igiciro gikomeye kuri Diana Teta ndetse yatangiye gutekereza ku mushinga w’indirimbo yazakorana na Stromae dore ko na we yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa nabishaka bazahurira mu ndirimbo imwe.

Yagize ati “Ni ishema rero kuri njye n’abanjye; imbere ni heza kurushaho kandi nta kidashoboka. Inzozi zanjye nyinshi zigenda ziba impamo, nta kabuza ko no gukorana na Stromae byashoboka.”

Mu minsi mike ishize kandi, itsinda rikomeye muri Afurika rya Mafikizolo ryatangaje ko rikunda mu buryo bukomeye umuhanzi Diana Teta ngo rimubonamo ingufu n’ubuhanga budasanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .