00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yasezeye muri Primus Guma Guma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 March 2016 saa 09:42
Yasuwe :

Diana Teta umwe mu bahanzi icumi batoranyijwe guhatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatandatu, yasezeye mu irushanwa ku mpamvu ze bwite zirimo akazi no gusohoza imihigo yihaye muri 2016.

Yatangaje ko asezeye abinyujije kuri Facebook aho yavuze ko asezeye ku bw’impamvu zikomeye zirimo intego yari yihaye muri uyu mwaka ku buryo bitamushobokera gufatanya PGGSS no gusohoza imishinga afite.

Ati “PGGSS ije ubu ni mu kwezi kwa Gatatu gushyira ukwa Kane, isanze hari indi mishinga ikomeye ntegura harimo na album yanjye ya mbere, hari intego nihaye uyu mwaka insaba kugira ibyo nigomwa, ku bw’izo mpamvu nkaba ntazabasha kwitabira PGGSS kuri iyi nshuro yayo ya Gatandatu.”

Arongera ati “Guma Guma ni igikorwa cyiza kiduhuza n’abaturage mu bwinshi, ariko kandi umuziki nkora cyangwa nifuza gukora sinywukorera amarushanwa ndawukora nk’uburyo mfite bwo gutambutsa ubutumwa n’ibitekerezo. Biransaba kugira focus na commitment (intumbero) kugirango intego nihaye nyigereho.”

Diana Teta arahita asimburwa na Young Grace wamugwaga mu ntege mu kugira amajwi menshi mu cyiciro cy’abagore.

Teta yari yatowe ku ijanisha rya 32.5, Young Grace naba yujuje ibisabwa mu kazi yakoze ka muzika kuva muri 2013 kugeza muri 2015 nta kabuza ni we uhita yinjira mu irushanwa.

Yari inshuro ya kabiri Teta Diana yari agiye guhatanira PGGSS nyuma y’uko mu mwaka wa 2014 na bwo yari mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa. Ryegukanywe na Jay Polly wabaye uwa Mbere mu gihe Teta yari ku mwanya wa nyuma icyo gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .