00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yerekeje muri Suede

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 December 2014 saa 12:24
Yasuwe :

Diana Teta wamamaye mu ndirimbo ‘Fata Fata’ yahuriyemo n’abandi bahanzi yaraye yerekeje mu gihugu cya Suede aho agomba kubonanira n’inzobere mu muziki bazamukorera indirimbo ndetse bakamufasha kwagura ubuhanzi bwe.
Uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Suede mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2014. Yaherekejwe n’inshuti ze zo mu muryango hamwe na Jules Sentore bamaze iminsi bavugwaho kuba mu rukundo.
Diana Teta umaze iminsi mu biganiro n’abahanga mu muziki mu gihugu (...)

Diana Teta wamamaye mu ndirimbo ‘Fata Fata’ yahuriyemo n’abandi bahanzi yaraye yerekeje mu gihugu cya Suede aho agomba kubonanira n’inzobere mu muziki bazamukorera indirimbo ndetse bakamufasha kwagura ubuhanzi bwe.

Uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Suede mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2014. Yaherekejwe n’inshuti ze zo mu muryango hamwe na Jules Sentore bamaze iminsi bavugwaho kuba mu rukundo.

Diana Teta umaze iminsi mu biganiro n’abahanga mu muziki mu gihugu cya Suede, afite icyizere ko hari byinshi azungukira mu bikorwa azahakorera by’umwihariko akaba asanga hari ingaruka nziza bizagira ku muziki we mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Hari hashize igihe mvuganye n’aba Producers bo muri Suede, bemeye ko twakorana imishinga y’indirimbo. Nizeye ko bizagenda neza”

Uyu mukobwa azava muri iki gihugu muri Mutarama 2015 yerekeze mu Bubiligi aho azakorera igitaramo mu Mujyi wa Brussels.

Nyuma y’u Bubiligi Teta azakomereza mu Bufaransa aho ateganya kubonanira n’umuhanzi Gaël Faye ukomoka mu Rwanda bakaba bafite umushinga w’indirimbo bashobora kuzakorana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .