00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Diana Teta yagiye i Burayi ubutazagaruka?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 January 2017 saa 10:14
Yasuwe :

Umuririmbyi Diana Teta agiye kumara hafi umwaka ku Mugabane w’u Burayi mu bikorwa bya muzika, benshi batangiye gushimangira ko yagiye ubutazagaruka we akemeza ko atatera umugongo igihugu cye.

Teta Diana yakanyujijeho muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Tanga agatego’, anafite inshyashya yise ‘Birangwa’ ari nayo yitiriye album ya mbere. Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 ndetse kugeza ubu ntaragaruka mu gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Teta Diana yavuze ko kuba amaze mu mahanga amezi icumi bidasobanuye ko yahezeyo ahubwo ngo gutinda kugaruka byaturutse ku kazi kamugose ko kurangiza album ye ya mbere.

Yagize ati “Sinaherayo, gahunda za album ntabwo ziba zoroshye, ariko ndabigerereye bitari kera nzaza. Ko ibyangombwa mbifite se ubwo nahezwayo n’iki? Amezi abaye menshi byo, ariko aho mpagurukira ndaza kandi ndazana agaseke kagari. Ndi gutera imbere bishimishije nk’umuhanzi, ni byinshi nzabasangiza mu minsi izaza.”

Diana Teta yanze kwerura igihe nyacyo azagarukira mu Rwanda gusa agashimangira ko nta mpamvu yatuma ahera mu mahanga kuko afite ibyangombwa byose by’inzira.

Ati “Nta tariki ndafata byose bizaterwa na gahunda yo kunoza album igihe bizafata. Nzabamenyesha ni ukuri byose bimaze kunozwa.”

Uyu muhanzi yari amaze iminsi aba muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ubu yagiye muri Sweden. Yavuze ko azaza i Kigali akahamurikira album nyuma akazakora n’ibindi bitaramo muri Amerika, Canada n’i Burayi.

Ati “Mu Rwanda ni ho nzamurikira album mu buryo bweruye, hanyuma mbifashijwemo n’abafatanyabikorwa banjye dutegure urugendo rw’ibitaramo i Burayi, USA no muri Canada.”

Diana ngo ntiyatera u Rwanda umugongo
Teta Diana amaze hafi umwaka mu mahanga ariko ngo ntiyagiye bya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .