Tom Close yavuze ko impamvu yagabuye ibi bishyimbo ari ukungira ngo babashe kwiyumvira uburyohe bwabyo bityo bashishikarire kwitabira kubihinga no kubirya mu miryango yabo kuko bigira uruhare rukomeye mu kubaka umubiri.
Tom Close yagize ati “Ubusanzwe batanga(Harvest plus) imbuto n’amakuru atandukanye ku bwiza bw’ibi bishyimbo. Uyu munsi habayeho amahirwe yo gutuma abaturage babirya kugira ngo bumve uburyohe bwabyo bamenye n’akamaro kabyo mu buryo bufatika atari bya bindi byo kubabwira bagataha.”
Yasobanuriye abaturage ibyiza byo kurya ibi bishyimbo kuko bifite intungamubiri zituma amaraso yiyongera, abana bakura neza bakomeye kandi ngo bifasha abana kugira ubumenyi mu buryo bworoshye mu ishuri kuko bibarinda kwibagirwa. Yanababwiye ko mu muryango we barya ibi bishyimbo gusa ndetse kuva batangira kubirya ubuzima bwarushijeho kuba bwiza.
Umuyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda Lister Katsvairo yavuze ko gufatanya na Tom Close kugabura ibi bishyimbo ari ukugirango ubutumwa atanga mu ndirimbo afatanyije na bagenzi be bwumvikane kurushaho bityo bashishikarire kubihinga no kubirya.
Uretse ibishyimbo bikungahaye ku butare, bagaburiwe andi mafunguro nayo akungahaye ku ntungamubiri zituma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza.
TANGA IGITEKEREZO