Mu by’ibanze Tom Close yitsitsaho mu butumwa bwe mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko urubyiruko ari rwo zingiro ry’iterambere igihugu cyifuza kugeraho bityo rukaba rusabwa gukoresha ingufu zarwo mu biteza imbere igihugu bakima amatwi icyabasubiza mu icuraburindi nk’iryo muri Mata 1994.
Yagize ati “Ubutumwa natanga muri iki gihe cyo kwibuka by’umwihariko ni uko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko dukwiriye guharanira ko imbaraga zacu tuzikoresha mu byiza byubaka igihugu tukirinda imitekerereze idusubiza mu icuraburindi nk’iryo igihugu cyacu cyari kirimo mu gihe nk’iki 1994.”
Uyu muhanzi yanashiangiye ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 21 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ngo rubikesha ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bityo buri we akaba akwiye kubushyigikira.
Yagize ati “Dushyigikire ubuyobozi bwiza dufite kandi ibihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntibigatume twiheba cyangwa ngo duheranwe n’agahinda. Twumve ko kuba hashize imyaka 21 turiho kandi tukiri bazima n’ahatari aha tuzahagera”
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO