Mu kiganiro na IGIHE, Tom Close yasobanuye ko iyi ndirimbo yahuriyemo na Eddy Kenzo ari imwe mu mishinga ifite ingufu yizeye ko izamuvana ku rwego ariho ikamushyira ku rundi.
Uyu muhanzi umaze kumurika album esheshatu kuri ubu ari gutegura iya karindwi izaba iriho zimwe mu ndirimbo amaze iminsi akora n’indi mishinga ikomeye ateganya gukora mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Iyi navuga ko ariyo ntangiriro y’indi mishinga ikomeye nzashyira hanze mu minsi ya vuba. Ndi gutegura album ya karindwi kandi nayo izaba iriho indirimbo zbafana bazishimira, iyi nakoranye na Eddy Kenzo nayo imeze neza kandi nyuma yayo ntabwo nzicara nzakomeza nkore ibindi bikomeye kurushaho”
Tom Close amaze guca uduhigo two gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Good Life, Big Farious, Sean Kingston, Eddy Kenzo n’abandi bakomeye ku Isi. Kuri ubu akaba yamaze gukorana na Nico MP indirimbo bise ‘Malaika’ bateganya gukorera amashusho mu minsi ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO