00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Djs 10 bo guhangwa amaso mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 June 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Abakunda guceka umuziki by’umwihariko muri Kigali no hanze yayo barabizi ko uryoshywa n’aba-Djs batandukanye baryohereza aho baba basohokeye.

Uko iminsi igenda indi ikaza ni ko hagenda haza abavanga imiziki batandukanye nk’uko no mu bindi byiciro nta gahora gahanze!

IGIHE yakusanyije abavanga imiziki batandukanye badakunze kuvugwa cyane kandi ari abanyempano, abandi babimazemo imyaka myinshi basa nk’abari inyuma y’amarido.

By’umwihariko muri uru rutonde twakoze twashyizemo umwana w’imyaka icyenda nawe uheruka kugaragaza impano muri uyu mwuga n’ubwo akiri muto.

Uyu mwana ukiga mu mashuri abanza witwa DJ The Professor ntabwo aratangira gucuranga cyane mu bitaramo cyangwa mu tubyiniro ariko ni umwe mu bakwiriye guhangwa amaso mu bihe biri imbere.

DJ Bloww

Ubusanzwe uyu yitwa Kwizera Thierry ariko akoresha amazina ya DJ Bloww. Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2013 asoje amashuri yisumbuye.

Ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki ariko udakunze kuvugwa mu itangazamakuru. Iyo muganira akubwira ko we ikintu ashyira imbere ari ugukora cyane cyane ko aribyo bituma abantu bakumenya kandi bakakumenyera ku bikorwa atari amagambo gusa. Yize Computer Science mu mashuri yisumbuye.

DJ Bloww kuvanga imiziki yabitangiriye mu tubari dutandukanye twiganjemo utw’i Remera mu Gisimenti aho yacuranze ahitwa Joy Time, akomereza muri Rosty na Fuchsia Lounge hazwi nko kwa Jules.

Yacuranze muri KGL Fast Food yabaga ku Kinamba nako kari mu tubari twakanyujijeho muri Kigali.

Ntabwo yakunze gucuranga mu bitaramo bisanzwe ahubwo yacurangaga mu misangiro irimo n’iyitabiriwe n’abaje mu nama zitandukanye mu Rwanda. Ubu buri wa Gatanu acurangwa muri Pili Pili.

Igitaramo cya mbere aheruka gucurangamo ni icyatumiwemo umukobwa ugezweho mu kuvanga imiziki witwa Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, ndetse yashimishije benshi.

Uretse kuvanga imiziki yihariye kuba ari umuririmbyi aheruka gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Sumami’ iri kuri album agiye gushyira hanze yise ‘Key to the City’.

DJ The Professor

Ni umwana w’imyaka icyenda ubusanzwe witwa Xavier Maurice Gonda Cooper wiyise DJ Professor.

DJ Professor avuka ku babyeyi bafite inkomoko mu Rwanda ariko yakuriye muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika ajya anyuzamo we n’ababyeyi bakaza mu Rwanda nko ku ivuko ryabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yakuze akunda umuziki cyane ko kuva yavuka aricyo kintu cyamubagamo kurusha ibindi byose agahitamo kuwujyamo avanga imiziki anacuranga ibicurangisho bitandukanye birimo Piano na Guitar.

Nyina wa DJ The Professor witwa Chara Itoka yavuze ko kuba umwana we yajya mu bijyanye n’umuziki yabimubonyeho akiri umwana. Itoka nawe avuka ku babyeyi bakunda muzika ku buryo ayisobanura nk’impano iri mu maraso yo mu muryango wose.

DJ Diddyman

Ubusanzwe yitwa Niyomugabo Dieu d’Amour. Yavukiye mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge mu 1993. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2014 mu ishami rya Computer aho yize muri Hanika Technical Secondary School. Kaminuza ayiga muri ULK.

Uyu musore yatangiye kuvanga imiziki mu 2009. Icyo gihe yafashwaga n’uwitwa DJ Basta. Uretse kuvanga imiziki uyu musore ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’Umunyamakuru kuri Magic FM ya RBA. Yashinze label ifasha abahanzi yise Dopedee Entretainment.

Mu ndirimbo amaze gushyira hanze yahuriyemo n’abandi bahanzi harimo “Nyerera” yakoranye na Khalifan Govinda n’izindi.

Dj Sonia

Uyu mukobwa afite imyaka 23 y’amavuko ubusanzwe yitwa Sonia Kayitesi, yavutse ku wa 11 Nzeri 1998. Yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2019. Avuga ko abikora nk’umwuga ndetse bikaba n’akazi kamutunze.

Yacuranze ahantu hatandukanye harimo White Club, akanacuranga mu bitaramo ngarukakwezi byahategurirwaga bizwi nka Silent Disco.

Yakoreye i Huye mu kabari kitwa Upendi Pub, akora mu bitaramo byinshi byabereye ku bwogero birimo iby’i Musanze kuri Fatima Hotel, Kigali Sports View na Tour du Rwanda After Party y1 2020 i Musanze.

Yari umu-DJ uhoraho kandi ahitwa Plazzo Resto & Bar ndetse akorana na Anitha Pendo muri Bauhaus mu bitaramo byahaberaga byahariwe igitsinagore. Ubu ni umu-DJ wa RBA ku ishami ryayo rya televiziyo ya kabiri rizwi nka KC2. Aheruka gutumirwa mu gitaramo azacurangamo muri Kenya.

Dj Cyusa

Uwiringiyimana Ange Cyusa yavutse mu 1997 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi. Yize amashuri abanza ku Rwesero, icyiciro rusange acyiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Apac Byumba Inyange mu gihe yasoreje amashuri yisumbuye muri GS Aspeka Kayenzi.

Yatangiye uyu mwuga muri Kamena 2019. Acuranga ahantu hatandukanye harimo muri People iherereye Kacyiru, Sandauna ku Kimihurura, Active Pub y’i Remera, LG Equator Remera na Down Town Club.

Buri cyumweru yakoraga mu kiganiro gica kuri TV1 kuva saa Yine z’ijoro cyitwa The Close up. Yacuranze mu bindi bitaramo bitandukanye bikomeye.

Nep Djs

Ni itsinda ry’abavanga imiziki babiri; DJ Habz[Habib Kamugisha] na DJ Berto[Bertrand Kaysan Iyarwema] ryashinzwe n’aba basore nyuma yo guhura mu 2016 ubwo bakoraga kuri Royal FM.

Iri tsinda barishinze mu 2018 bigizweho uruhare na RG Consult itegura ibitaramo bitandukanye byiganjemo ibya Kigali Jazz Junction biba buri kwezi ari naho aba basore bakunze gucuranga.

Dj Pyfo

Ubusanzwe yitwa Christian Muhire akaba umwe mu bavanga imiziki bagezweho muri Kigali. Azwi avanga imiziki ahantu hatandukanye harimo Blackstone Lounge, Plazo, Inganzo art café, Envy, Ogopogo n’ahandi hatandukanye.

Pyfo ukundwa n’abiganjemo inkumi z’i Kigali, yatangiye kwinjira mu byo kuvanga imiziki mu 2012. Mu 2015 yahuye na DJ Nano wamufashije gufata amasomo yo kuvanga umuziki mu buryo bw’umwuga muri Scratch Music Academy iherereye mu nyubako yo mu Mujyi rwagati kwa Ndamage.

Nyuma Nano yanamufashije gucuranga muri Ozone club aho yari asanzwe akora agenda yimenyereza mu buryo burushijeho gutyo.

Gucuranga muri aka kabyiniro byatumye ahura na DJ Africano wamufashije gucuranga muri Mutzig Beer Fest yari irimo abahanzi bakomeye nka Mafikizolo na Wizkid.

Uretse kuririmba asigaye akora indirimbo aho ariwe uri inyuma y’ikorwa ry’indirimbo yitwa ‘Kantona’ yahuriyemo na Kenny K-Shot na ET Ndahigwa, yakunzwe cyane muri Kigali.

Dj Higa Rusa

Ni itsinda ry’abavanga imiziki rya mbere ry’abakobwa mu Rwanda ribayeho. Aba bakobwa uko ari babiri umwe yitwa Higa Sharon afite imyaka 23 mugenzi we Rusamaza Nadege afite imyaka 25.

Muri aba bombi buri wese afite ubwoko bw’umuziki yiyumvamo ari nabyo byatumye bahitamo guhuza imbaraga. Nka Dj Higa yiyumva cyane muri Dancehall n’Amapiano mu gihe mugenzi we yiyumva muri Trap Music ndetse n’indirimbo za kera.

Aba bakobwa bamenyekanye mu mwuga wo kubyina batangiye kwimariramo ibyo kuvanga umuziki muri uyu mwaka. Baragaye mu bitaramo birimo icyatumiwemo Uncle Waffles wo muri Afurika ari nacyo cyatumye abantu batangira kubakunda birushijeho kubera impano nyinshi bafite.

Uretse ibyo baheruka guhurira mu ndirimbo na Juno Kizigenza bise “Aye”.

Boo’d up DJs

Ni itsinda rihuriyemo DJ Rugamba na DJ Julz basanzwe bakundana kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Dj Julz yamenyekanye cyane ubwo yari ari umwe mu bagize itsinda rya Dream Team DJS yari ahuriyemo na Dj Marnaud, Toxxyk na Miller witabye Imana. Uyu musore yacuranze mu bitaramo byinshi bitandukanye ndetse amaze imyaka myinshi mu kuvanga imiziki.

Mugenzi DJ Rugamba [Rugamba Anitha] we yatangiye kumenyekana umwaka ushize. Uyu mukobwa yacurangaga ku maradiyo na televiziyo bitandukanye aho yamenyekanye kuri Flash TV , KC2, Magic Fm, Royal Fm , Flash Fm n’ahandi.

Dj Rugamba afite imyaka 21, yasoje amashuri yisumbuye muri Inyange High School. Yize ibijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi(MEG).

Boo’d Up Djs yamenyekanye icuranga ahantu hatandukanye nko muri Blackstone Lounge, Barbecue House, Cocobean, Inganzo Art Cafe, Blackout Lounge, Shooters Lounge n’ahandi hatandukanye.

Kiss

DJ Kiss nawe ni umwe mu bavanga imiziki bafite ubuhanga buhambaye bo kwitegwa cyane.

Mugisha Eric [Dj Kiss] w’imyaka 26 yatangiye kugaragaza ko ari umwe mu bavanga imiziki bihariye ubwo mu 2018 yegukanaga umwanya wa mbere mu irushanwa ryari ryateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, rigahuriza hamwe aba-Djs.

Uyu musore uretse ibyo yacuranze mu bitaramo birimo icya ‘Kigali Kanivore’ giheruka no mu tubari dutandukanye nka Inema Art Center, Blackstone Lounge, Inganzo Art Cafe, Kimi’s Bar n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .