00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize ku Nyundo bahuriye mu ndirimbo zigamije kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 February 2021 saa 08:17
Yasuwe :

Umuryango Imbonizarwo uhuriyemo abanyeshuri bize muri Kaminuza y’u Rwanda watangije ingamba nshya zo gukorana n’abanyempano bize Umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo, muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu binyuze mu bihangano bitandukanye.

Iyi gahunda yatangiranye abahanzi icyenda bagizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batandatu. Aba barimo Munyurangabo Stephan Siti True Karigombe, Gakuba Sam [Samulo], Joy Uwitonze [Joy Gital], Mutuzo Jean Luck [Mutu Mutuzo], Elie Livingstone [Stonvocal], Ishimwe Norbert usanzwe ari mu bahanga mu gucuranga Piano, Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine n’uwitwa Kelia.

Aba bahanzi bakoze indirimbo zirimo iyitwa ‘Wirarikira kujyayo’ ndetse na ‘Umwari mwiza’.

Indirimbo ‘Wirarikira kujyayo’ ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n’utuntu twa hato na hato, bashukwa na bagenzi babo babakangurira kujya mu busambanyi kuko hariyo ibintu bibi byinshi cyane.

Iyi ndirimbo kandi inagaruka ku kugira inama abangavu ko bakwiye kumvira ababyeyi kandi bagafatira urugero kuri bagenzi babo byabayeho.

‘Umwari mwiza’ igaruka ku mwana w’umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda, akagirwa inama yo kutiheba ahubwo agashikama ku kwita ku wo atwita, kandi akagira icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi wa Imbonizarwo, Kwizera Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abangavu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n’ababashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera.

Yavuze ko basaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima nubwo buba bugoye ariko burakomeza.

Ati “Dusaba abagabo, abasore ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b’abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkoni izamba.’’

Uru rubyiruko rwaboneyeho no kwibutsa ko abana bavutse binyuze mu ihohoterwa ribakorerwa, iyo bafashwe neza babera igisubizo ku muryango ndetse no ku gihugu.

Imbonizarwo ni umuryango w’urubyiruko utegamiye kuri Leta washinzwe n’abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya (UR-CBE) bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda byumwihariko.

Wita ku kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n’ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse unifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b’abakobwa nk’uko byakunze kugaragazwa n’Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina “Girls Get Equal.”

Kugeza uyu munsi ubukangurambaga batangije bwibanze cyane mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Bugesera nk’uko byakunze kugarukwaho cyane ko abangavu baho bugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuryango Imbonizarwo uri kwifashisha abahanzi mu bukangurambaga bwagutse bwo kurwanya inda ziterwa abangavu
Uyu muryango wagiye ukora ubukangurambaga mu mashuri atandukanye
Aba banyeshuri barangije muri Kaminuza y'u Rwanda bafite gahunda yo kurwanya inda zitateganyijwe
Bagiye bifashisha abanyempano batandukanye mu kurwanya inda zitateganyijwe
Jean Pierre Kwizera ni we washinze akaba n'Umuyobozi w'Umuryango Imbonizarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .