00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano agiye guhatana mu cyiciro cya nyuma cya The Voice imihigo ari yose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 April 2021 saa 10:15
Yasuwe :

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda wanabashije kuba ari we munyarwanda rukumbi wageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya “The Voice Afrique francophone” muri Afurika y’Epfo agiye kujya guhatana mu cyiciro kizatuma hamenyekana uwegukanye umwanya wa mbere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sano yavuze ko ari kwitegura kugenda ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, kandi ko yiha amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Ati “Ndi kwitegura kwitabira iri rushanwa ku wa 20 Mata 2021. Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.
Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

“The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Reba uko Alyn Sano yitwaye mu bindi byiciro

Zimwe mu ndirimbo za Alyn Sano

Alyn Sano ari kwiha amahirwe menshi ndetse arakubita agatoki ku kandi avuga ko bagenzi be ntaho bazamucikira azabahiga
AlyN Sano niwe munyarwanda wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya The Voice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .