Kuwa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, Rema abinyujije kuri Twitter yanditse ubutumwa bugaragaza ko abona Tems nk’umukobwa mwiza bidasanzwe ndetse yongeraho ko ari mu rukundo nubwo yirinze kuvuga uwo bakundana.
Ati “Tems ni mwiza bidasanzwe”.
Ubu butumwa bwakuriwe n’icyemezo cyo guhindura ‘profile picture’ yari asanzwe akoresha kuri uru rubuga ashyiraho iya Tems.
Ubu butumwa bwa Rema w’imyaka 21 bwatumye benshi mu bakoresha Twitter batangira kuvuga ko bwaba ari amarenga y’uko uyu musore ari mu rukundo na Tems nubwo we ntacyo arabivugaho.
#NewProfilePic pic.twitter.com/IDBWypHpse
— REMA (@heisrema) July 5, 2022
Tems w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Crazy things’, ‘Damages’, ‘Try me’, ‘Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria mu 2021.
Rema uheruka gutaramira mu Rwanda we yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man". Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).
Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.
Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Dumebi", "Why", "Corny", "American Love", "Spiderman", "Trap Out the Submarine", "Bad Commando", "Lady", "Dumebi" yanaje gusubiramo ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Becky G, "Beamer (Bad Boys)", "Ginger Me", "Woman", "Peace of Mind", "Bounce", "Soundgasm" n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!