00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond Platnumz yaguze indege ye bwite

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 August 2022 saa 01:06
Yasuwe :

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yahishuye ko yahisemo kugura indege ye bwite (Private Jet) nyuma yo kubona ko asigaye agira ingendo nyinshi kandi zimusaba kujyana n’itsinda rinini ry’abantu.

Muri Kamena 2022 nibwo Diamond Platnumz yari yahishuye ko ateganya kugura indege ye bwite. Nyuma y’ukwezi abitangaje, mu mpera za Nyakanga 2022, uyu mugabo yahise ayigura koko.

Mu kiganiro Diamond Platnumz aherutse kugirana na Deutsche Welle, yavuze ko yahisemo kugura indege ye bwite kuko yabonye aribyo bihendutse ugereranyije n’amafaranga yakoreshaga atega mu gihe afite gahunda hanze y’igihugu.

Ati “Nkubwije ukuri naguze indege yanjye bwite kubera ko ndi kugenda ntera imbere. Ntabwo nayiguze kuko nshaka kwirata ahubwo nayiguze kuko aribyo bikwiye. Reba ibitaramo bizenguruka Isi ndi gukora. Mfite ibitaramo byinshi binsaba nko kuba nakorera ingendo mu bihugu bitatu mu gihe gito. Iyo urebye umubare w’abantu njyana nabo n’amafaranga nkoresha ntega indege, usanga ari byiza ko nagura indege yanjye bwite, bizamfasha kuzigama amafaranga menshi.”

Iyi ndege bwite ya Diamond Platnumz niyo amaze iminsi yifashisha mu ngendo ze zitandukanye. Urugero niyo we n’umukobwa we, Princess Tiffah bakoresheje ubwo bari bari mu rugendo ruva muri Afurika y’Epfo rujya muri Kenya aho yari afite igitaramo.

Iki gitaramo kirangiye uyu mugabo yahise yongera afata iyi ndege imusubiza muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, ahari kubera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi ishize uyu mukobwa yabyaranye na Zari Hassan avutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .