00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ikiganiro cyo gufasha abakora Hip Hop batakarijwe icyizere kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 February 2021 saa 05:52
Yasuwe :

Hashize iminsi myinshi abahanzi batandukanye mu Rwanda bakora injyana ya Hip Hop bagendana akababaro ku mutima, benshi bakavuga ko injyana bakora isigaye yirengagizwa ndetse kumva indirimbo zabo zikinwa ku maradiyo byabaye ingorabahizi.

Aba bahanzi kandi koko ntabwo babeshya kuko usanga muri iki gihe itangazamakuru rihanze amaso abahanzi baririmba izindi njyana ziganjemo Afro Beat na RnB. Ibi byagiye bituma abahanzi bamwe bacika intege bakava muri iyi njyana bakerekeza mu zo babona zicurangwa cyane mu itangazamakuru.

Nyuma y’igihe abaraperi benshi bababazwa no kuba badakinwa uko byagakwiye, Vision Fm ivugira kuri 104.1 Fm iri muri Radiyo zigezweho muri iki gihe iheruka no kugura abanyamakuru bakomeye barimo Tidjala Kabendera , yatangije ikiganiro cyiswe ‘Hip Hop Nation’ kigamije kongera guhesha ikuzo iyi njyana.

Kizajya gikorwa na Karim Tuyishime uzwi nka Kenzman. Cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021, kizajya kiba kuva saa moya kugeza saa mbili n’igice z’ijoro.

Ni ikiganiro cyishimiwe na benshi yaba abakunzi b’iyi njyana bagikurikiye bwa mbere ndetse n’abaraperi batandukanye.

Nk’umuraperi Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C yabwiye IGIHE ko ari ikiganiro kiziye igihe cyane ko n’ubwo hari ibyahozeho bimeze nkacyo ariko byageze aho bigacika intege injyana igakendera.

Ati “Icyo nishimiye ni uko hari umunyamakuru wongeye gutekereza kuri Hip Hop, byahozeho kuko na ba Pacson barabikoze n’abandi ariko bageze aho bacika intege. Ni byiza kuko hari amaradiyo avuga ati Hip Hop ntabwo twayikina, si zose ariko hari iziba zitekereza gutyo. Ni ibyo kwishimira cyane.”

Yakomeje avuga ko nashyigikirwa n’abandi banyamakuru , abahanzi n’abakunzi ba Hip Hop ari ibintu bizatanga umusaruro ufatika.

Kenzman yavuze ko yatekereje gukora ikiganiro nk’iki kuko hari abahanzi benshi bakora Hip Hop batacyisanga mu itangazamakuru kuko badakunze gukinwa.

Ati “Igitekerezo cya kiriya kiganiro ni cya kintu cyo kuba abantu bakora injyana ya Hip Hop baragiye bahangayika bavuga bati ni gute tutakwisanga mu kintu cyakabaye icyacu. Twashakaga ko igisekuru gishya kigaragaremo impano nyinshi muri Hip Hop.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka yashize wasangaga Hip Hop ikunzwe kandi yiganje ariko ubu byarahagaze. Nshaka gufasha buri muhanzi ukizamuka ukora injyana ya Hip Hop akisanga muri kiriya kiganiro. Ikindi ni ukugira ngo umuntu wese ukora cyangwa se ukunda injyana ya Hip Hop yongere kugira ahantu yisanga. Ni mu rwego rwo kongera kuzamura impano muri iyi njyana.”

Avuga ko uretse gucuranga abakora iyi njyana ari n’umuyoboro wo kubakorera ubuvugizi, hagaragazwa ko n’ubwo aba bahanzi bakunze kuvugwaho kunywa ibiyobyabwenge atari bose babikora ku buryo bakabaye ibicibwa.

Ati “Dushaka kugaragaza ko kiriya kibazo ari ikibazo rusange atari icy’injyana imwe na none ikaba inzira yo kwigishirizamo ababikora bakora iyi njyana bagahinduka. Ni ukugerageza kureba uko twasigasira Hip Hop. Dushaka ko aba bahanzi bakwibukwa ahantu hose hari amafaranga mu bitaramo, kwamamaza n’ibindi.”

Yemeza ko uretse kubacuranga azajya acishamo agatanga inama zatuma aba bahanzi banoza imyitwarire, abumvaga ko ari ibirara bakabisangamo.

Kenzman yavuze ko ku munsi we wa mbere yishimiye uko abantu bakurikiye iki kiganiro banezerewe, gusa akaba yagize ikibazo cyo kugenda abona indirimbo z’abahanzi ba kera bo mu Rwanda za Hip Hop.

Karim Tuyishime [Kenzman] yongeye gutera agatima ku bahanzi baririmba Hip Hop bahejejwe aho bakunze kwita mu bikari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .