00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyusa cy’Ingenzi na Ngombwa Thimothée bashyize hanze indirimbo ya mbere bahuriyeho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 March 2021 saa 12:49
Yasuwe :

Umuhanzi Icyusa cy’Ingenzi Tchatching uzwi mu muziki gakondo na Ngombwa Thimothée, nyuma yo gutangiza itsinda ryiswe ‘Inteko y’Abadatana’ rizajya rikora indirimbo za gakondo, bashyize hanze indirimbo ya mbere ivuga ku buzima bw’umwe muri bo.

Iyi ndirimbo aba bahanzi bayise ‘Mpugutse Mpimbawe’, ifite amateka akomeye ku buzima bw’ibyishimo n’agahinda kuri Ngombwa.

Ngombwa yayihimbye ku mpamvu z’ubuzima aho avugamo uburyo akiri muto yasanze nyina mu gihugu cya Tanzania.

Mu kujyayo yasize abantu yakundaga gutaramana nabo, irungu n’urukumbuzi biramwica, noneho rimwe arabyuka abona kubihimbamo indirimbo irimo agahinda bivanze n’ibyishimo ariyo yise “Mpugutse Mpimbawe”.

Cyusa cy’Ingenzi yabwiye IGIHE ko akimara kumva iyi ndirimbo, yakunze ubutumwa buyigize atangira kuvugana na Ngombwa Thimothée ku buryo bayisubiramo.

Ati “Iyo ndirimbo rero nkimara kuyumva ayituririmbira mu Itorero ry’Intare twari duhuriyemo nkiri muto, nahise nyikunda cyane musaba kuyinyigisha noneho ejo bundi tuyiganiraho dufata umwanzuro wo kuyigeza ku bandi Banyarwanda benshi batayizi kugira ngo bumve ubwiza bwayo.”

Aba bombi bamaze imyaka isaga 20 baziranye . Icyusa yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangiza iri tsinda nyuma yo guhura bagahuza cyane bakabona kugira ngo umubano wabo ukomere bakora itsinda.

Ati “Uriya musaza twarahuye turahuza cyane, ni umusaza w’umuhanga ariko benshi ntabwo bamuzi. Turashaka gukomeza umubano wacu no gukora cyane ngo ubuhanga bwe buzamushajishe neza. Urebye twizeye ko abantu bazakunda ibihangano tuzajya tubagezaho.”

Icyusa yavuze ko kuba bashinze itsinda bidakuyeho ko buri wese yakomeza gukora ibihangano bye ku ruhande.

Icyusa yavukiye mu Burundi, aza gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye urugendo rwo kwimariramo umuco gakondo kuva kera kuko akigera mu Rwanda yabarizwaga mu itorero ryari mu akomeye muri icyo gihe. Yanditse indirimbo kuva mu myaka yo hambere aranazisohora, zirimo iyo yise ‘Rwanda Nziza’, ‘Ejo heza’, ‘Ndeka ndorera’, ‘Mutako Utanaze’ n’izindi zitandukanye.

Yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Karame Rwanda’ yahuriyemo na Tom Close.

Ngombwa Thimothée w’imyaka 74, ni umusaza w’umusizi akaba nyir’indirimbo nka Ziravumera, Zihuje amarembo, Uwera n’izindi nyinshi zikunze kuririmbwa mu matorero aririmba injyana gakondo.

Icyusa na Ngombwa bahuriye mu itsinda bise Inteko y'abadatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .