Uyu mugabo yari amaze amezi atandatu adasohora indirimbo kuko yaherukaga iyitwa ‘Isubireho’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 850.
Muri iyi ndirimbo nshya ye yise ‘Ngarura’ akebura abagabo bata umwanya mu nshoreke aho kwita ku bagore babo. Agaragara mu mashusho yayo nk’umugabo uba ufite umugore umwe ariko akagira n’inshoreke ebyiri aho asohokana nabo mu bihe bitandukanye ariko afitemo umwe akunda cyane.
Umwe mu nshoreke ze amenya ko atamwihariye wenyine n’umugore we akabimenya. Ni ibintu biteza umwiryane hagati ye n’izi nshoreke ndetse n’umugore we.
Hari aho aririmba ati “Ngarura mama, mama shenge ngarura. Intege n’amatako, amabengeza arabeshya[…] ni wowe nihebeye nkwimariramo, nkumenamo urukundo rutagira iherezo.”
Nzasangamariya Amandine ushinzwe iyamamazabikorwa muri The Boss Papa ireberera inyungu Nsengiyumva , yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo kugira inama abagabo, bakita byimazeyo ku bagore babo, aho guta umwanya mu nshoreke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!