Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022. Ni icy’umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco rya ATHF [A Thousand Hills Festival].
Mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo haririmo Niyo Bosco, wamamaye mu ndirimbo ’Ubigenza Ute, .
Uyu muhanzi ariko igitaramo cyarinze kirangira atageze ku rubyiniro ku mpamvu z’uko atishyuwe n’Abanya-Nigeria bagiteguye.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abareberera inyungu za Niyo Bosco bari bijejwe kwishyurwa ariko isaha yo kujya ku rubyiniro ikarinda igera batarabona amafaranga.
Bivugwa ko bahamagawe ngo bajye kuri hoteli gufata sheki bagerayo bakabwirwa ko Baraza kuyisanga ahabereye igitaramo, gusa ngo bahageze basanga sheki ntayihari.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Murindahabi Irène ureberera inyungu za Niyo Bosco yashimangiye ko impamvu umuhanzi ataririmbye ari uko atishyuwe.
Yagize ati "Ntabwo yishyuwe. Waririmba utishyuwe se?"
Murindahabi ntabwo yasobanuye impamvu yatumye batishyurwa gusa amakuru avuga ko hari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batarishyurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!