00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Niyo Bosco ataririmbye mu gitaramo cyatumiwemo Kizz Daniel

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 August 2022 saa 01:06
Yasuwe :

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ni umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo Umunya-Nigeria, Kizz Daniel, gusa nta wigeze amuca iryera.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022. Ni icy’umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco rya ATHF [A Thousand Hills Festival].

Mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo haririmo Niyo Bosco, wamamaye mu ndirimbo ’Ubigenza Ute, .

Uyu muhanzi ariko igitaramo cyarinze kirangira atageze ku rubyiniro ku mpamvu z’uko atishyuwe n’Abanya-Nigeria bagiteguye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abareberera inyungu za Niyo Bosco bari bijejwe kwishyurwa ariko isaha yo kujya ku rubyiniro ikarinda igera batarabona amafaranga.

Bivugwa ko bahamagawe ngo bajye kuri hoteli gufata sheki bagerayo bakabwirwa ko Baraza kuyisanga ahabereye igitaramo, gusa ngo bahageze basanga sheki ntayihari.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Murindahabi Irène ureberera inyungu za Niyo Bosco yashimangiye ko impamvu umuhanzi ataririmbye ari uko atishyuwe.

Yagize ati "Ntabwo yishyuwe. Waririmba utishyuwe se?"

Murindahabi ntabwo yasobanuye impamvu yatumye batishyurwa gusa amakuru avuga ko hari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batarishyurwa.

Niyo Bosco ntabwo yabashije kuririmba mu gitaramo cya Kizz Daniel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .