00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zikomeye ku mubiri w’Umuraperi Wiz Khalifa (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 August 2022 saa 03:05
Yasuwe :

Abakunzi b’umuziki bamaze igihe bazi umuraperi Wiz Khalifa, bamuzi nk’umuntu unanutse cyane nyamara muhuye muri iyi minsi wakumirwa kuko yabyibushye.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Cameron Jibril Thomaz w’imyaka 34 amaze igihe akora imyitozo ngororamubiri ku buryo byatumye ingano y’umubiri we yiyongera.

Aganira na Bleacher Report, Wiz Khalifa yavuze ko byamufashije kwiyongeraho ibilo bigera kuri 14 kuko ubu asigaye apima ibilo hafi 82.

Ati “Nari ndambiwe kubona umubiri wanjye ku buryo natekereje ko ngomba kwihata imyitozo myinshi n’ imikino njyarugamba .”

Yongeyeho ko mu gihe amaze akora imyitozo ubu nta wakibeshya ngo ahangane na we.

Ati “Ntibyoroshye kunkubita ukundi.”

Uyu muraperi uherutse no kumurika album yise Multiverse yavuze ko yabanje kwiga imirwanire ya jiu-jitsu (Umukino wo guturana hasi ) mu gihe cy’amezi agera kuri abiri.

Uyu muraperi uherutse kugurisha inzu ye iri Los Angelos miliyoni 4.5$ z’amadorali , yakomeje yongeraho ko kubera igihe amara muri siporo, byatumye yongera ibiryo yaryaga ku munsi.
Ati: "Ubu nsigaye nsonza buri kanya. Hafi inshuro eshanu ku munsi."

Wiz Khalifa avuga ko nubwo asigaye akora imyitozo myinshi cyane nta gahund afite yo kurwana mu mikino njyarugamba.

Wiz Khalifa yamaze kubaka umubiri bigaragara
Impinduka zirigaragaza kuri Wiz Khalifa
Imyitozo ngororamubiri yafashije Wiz Khalifa kongera ibilo
Wiz Khalifa amaze iminsi mu myitozo ikomeye
Wiz Khalifa wo hambere yari ananutse
Wiz Khalifa amaze iminsi yubaka umubiri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .