00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na “Weekend” itangira ukwezi kwa Nyakanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 July 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Buri mpera z’icyumweru IGIHE yiyemeje kujya ikora urutonde rw’indirimbo nshya, zafasha abadukurikirana kuryoherwa no na weekend ari nako bumva indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zagiye hanze.

Ni muri gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda no gufasha abantu kubonera hamwe indirimbo nshya batavunitse.

Urutonde rw’izi ndirimbo ruba rurimo iz’abahanzi bamaze kubaka izina n’abakizamuka mu ngeri zitandukanye yaba mu muziki uramya Imana n’usanzwe.

Unbreakable

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Eloi El. Igaruka ku rukundo aho uyu muhanzi yishyira mu mwanya w’umukunzi uba abwira mugenzi we ko azamuba hafi kuko urukundo rwabo rudashobora guhungabanywa.

Muhoranimana Eloi wahisemo gukoresha amazina ya Eloi El usanzwe aririmba akaba n’umwe mu batunganya indirimbo, amaze igihe gito yinjiye mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ariko afite umwihariko wo gukora injyana ya Electronic dance music (EDM).

Urugendo rw’uyu musore w’imyaka 22 rwatangiye ku myaka 12 ubwo yatunganyaga indirimbo mu 2011, gusa yatangiye gutunganya izikozwe muri EDM mu 2018. Afite umwihariko yo kuba yarasohoye ibihangano bye afashijwe n’inzu zikomeye zirimo We Are Diamonds, LoudKult na Reven Beats & Day Dose of House.

Mukama Webale

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ishyangaryera Oscar. Ni indirimbo igaruka ku bihe uyu muhanzi yari arimo akabona Imana imuhindurira amateka yibuka aho yamukuye n’aho imugejeje ahitamo kuyishima.

Iyi ndirimbo iri mu zindi 18 ziri kuri album ya mbere uyu muhanzi ashaka gushyira hanze yitwa ‘Nzabana nawe’.

Indunduro y’ijambo

Ni indirimbo ya cumi y’umuhanzi Obededomu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari na yo isoza Album ye y’indirimbo z’amajwi,iyi album yitwa Umurage. Uyu muhanzi avuga ko yayihimbye mu 2021 muri Kamena ikaba indirimbo idasanzwe kuri we kuko yayihimbye aziko arimo gusezera ku isi.

Uwifashije Frodouard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Obededomu yasoje cya kabiri cya kaminuza mu icungamari muri CBE i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2009 aririmba muri korali yo muri iyo Kaminuza yitwa Horeb, mu mpera z’uwo mwaka nibwo yatangiye no kuba umuhanzi ku giti cye.

Big Time

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Buravan ikebura abantu bacyumva ko nta rukundo rukibaho. Ni indirimbo Yvan Buravan yabwiye IGIHE ko yatekereje kwandika nyuma yo kubona ko imvugo y’uko nta rukundo rukibaho ikomeje kwiganza mu rubyiruko rw’uyu munsi.

Down

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Pride. Iyi ndirimbo y’urukundo igaruka ku muntu uba ushaka gusezeranya umukunzi we ko azamuba hafi ibihe bye byose akamurinda gushavura.

Sori

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya Confy. Igaruka ku musore urakarirwa na bagenzi kubera ko abakobwa bakundana nabo bamwiruka inyuma kubera amafaranga afite n’uko asa neza.

Hari aho “Banziza kwifunga, mbafata ku nda, ntuma amashori yabo asunda. Sorry.” aya magambo mu magambo ashaka gusobanura ati “Banziza kwambara neza, mbakura amata ku munwa, ntuma abakobwa babo babyina. Bambarire.”

Iyi ndirimbo uyu muhanzi ayishyize hanze nyuma yaho muri Gashyantare, yari yashyize hanze ‘Mini Album’. Iyi ‘Mini album’ uyu muhanzi yayishyize hanze tariki 5 Gashyantare 2022. Yayise “1min Redeem”.

Too Much

Ni indirimbo y’umuhanzi B Threy yashyiriye hanze amashusho. Iyi ndirimbo iri Mixtape yasohoye muri Mutarama yise ‘Muheto’ (Izina rye bwite).

Iyi Mixtape iriho indirimbo icumi yakozweho n’aba Producers 10 banyuranye bo mu Rwanda. Muri aba ba Producers harimo na Dr Nganji n’abandi.

Easy

Ni indirimbo nshya ya Nsengiyumva Emmanuel wamamaye nka Emmy mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo y’urukundo uyu muhanzi yumvikanamo agaragaza ukuntu, yaryohewe n’urukundo akundana n’umukunzi umufata neza uko bikwiriye.

Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’indi yashyize hanze mu ntangiro z’uyu mwaka yakoreye umugore we baheruka kurushinga. Emmy n’umugore we bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko umugore we aba mu Rwanda.

Amarangamutima

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Afrique uri mu bagezweho cyane cyane mu rubyiruko. Iyi ndirimbo yayihuriyemo na Rebo Chapo wo muri Uganda.

Igaruka ku musore wihebeye umukobwa. Hari aho Afrique aririmba ati “Urukundo rwose mfite ni urwawe, amarangamutima yose ni ayawe. Iyo nsinziriye ndota wowe gusa, ndi uwawe.”

Twubahwe

Ni indirimbo y’umuhanzi Zilha yasubiranyemo n’abandi bahanzi barimo Mapy, B-threy, Ish kevin, Kenny K-shot na Bushali. Iyi ndirimbo aba baraperi baba basaba ko ibikorwa basanzwe bakora mu muziki bikwiriye kubahwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .