00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo ya Ariel Wayz yahigitse izindi mu irushanwa rya Skol

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 July 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Indirimbo ya Ariel Wayz yahigitse izindi zirimo iya Gabiro Guitar, Ish Kevin na Memo mu zirata inzoga nshya ya ‘Skol Pulse’ iheruka gushyirwa hanze n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Uruganda rwa Skol rwashyizeho iri rushanwa ry’indirimbo kugira ngo rwamamaze iyi nzoga nshya.

Aba bahanzi bose basabwe guhimba indirimbo z’iyi nzoga bakaririmba mu njyana yakozwe na Davydenko.

Izi ndirimbo zarakozwe ndetse zitangira kujya zumvishwa abantu mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

Iyakozwe na Ariel Wayz yatoranyijwe nk’iyahize izindi.

Kuri ubu Ariel Wayz agiye gushyirwa ku byapa bya Skol biri hirya no hino. Ibi bigaherekezwa n’umushahara w’ukwezi azajya ahabwa biturutse kuri iyi ndirimbo.

Usibye ibyo kandi hagiye gutangizwa icyo skol yise ‘Mobile studio’, irushanwa rizatoranywamo abanyempano bakiri bato mu kuririmba uzatsinda akazaririmbana na Ariel iyi ndirimo ya Skol Pulse. Ibyumweru 15 byari bishize abahanzi Ariel Wazy, Gabiro Guitar na Ish Kevin ft Memo, bahataniye gukora indirimbo ikunzwe y’ikinyobwa cya Skol Pulse.

Binyuze mu matora yabereye kuri internet, indirimbo ‘Bring Pulse to your Life’ ya Ariel Wayz niyo yahize izindi binyuze ku bayitoye kuri internet ndetse n’ababashije kuyitora binyuze mu bikorwa SKOL yakoreye mu tubari dutandukanye bumvisha abantu izindirimbo zose uko ari 3, abagera ku 10,000 nibo babashije gutora muri rusange.

Skol ivuga ko iyi ndirimbo ari cyo cy’ikirango cy’iyi nzoga yageze ku isoko mu Ukuboza 2021.

Aba bahanzi Ariel Wayz, Gabiro Guitar na Ish Kevin bahatanye muri iri rushanwa baririmbira ku njyana ‘beat’ yakozwe na Producer Davydenko.

Ariel Wayz yavuze ko yanyuzwe no gutsinda iri rushanwa nyuma y’igihe cyari gishize ahatanye.

Yavuze ati “Ndumva binshimishije cyane, ndabyishimiye cyane. Ikindi ntabwo nari kubikora nta bafana banjye, kuko habagaho amatora, barantoye ni njye wari ufite amajwi menshi, ndashimira abafana banjye muri rusange, nanabashimira ku bwo gukomeza kunshyigikira mu bikorwa byanjye byose, kandi ibyiza biri imbere.”

Skol ivuga ko nyuma yo gusoza iri rushanwa, yateguye irindi rushanwa rizaha amahirwe abantu bafite impano yo kuririmba, bakaba bazaririmbira mu njyana (beat) yakozwe na Davydenko.

Uru ruganda ruvuga ko umunyamahirwe uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Afurika aho ibyamamare nka Davido na Wizkid bakorera indirimbo.

Skol Pulse iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, ikazajya icuruzwa 600 Frw aho ibinyobwa bya Skol bisanzwe biboneka.

Ni inzoga iri ku rwego rwo hejuru rw’izikorwa mu Rwanda [premium beer] ndetse yahujwe n’umuziki kuko uburyo icupa ryayo rikoze byorohera umuntu kurifata ari mu birori.

Indirimbo ya Ariel Wayz yahigitse izindi mu irushanwa rya Skol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .