Muri abo harimo umuririmbyi Mutuzo Jean Luc cyangwa se Mutu, yabaye afite umwaka umwe gusa akaza kugirwaho ingaruka zikomeye nayo nyuma yo gutakaza se.
Uyu musore mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko we n’umuvandimwe we bavukana, gutakaza se byatumye umubyeyi we abarerana n’abandi bavandimwe be yari afite ariko agatwaza gitwari bose bakaza gukura neza.
Ati “Jenoside ku giti cyanjye yantwaye umubyeyi (data) ku buryo ntigeze mubona kuko nari mfite umwaka umwe gusa, kurerwa na mama gusa rero hari ukuntu byamugoraga agihanganye no gukuza abavandimwe be, numva iyo nza gukura mbona data wenda hari icyari kwisumburaho n’ubwo mama ntako atagize gusa ntekereza ko n’umubyeyi w’umugabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’umwana w’umuhungu.”
Avuga ko umubyeyi we yabanaga na barumuna be babiri, musaza we (akurikira) na mubyara we umwe.
Kuri we byonyine kuba atarabonye se amaso ku yandi nabyo abifata nk’igikomere gikomeye kuko gukura utazi umubyeyi wawe bibabaza.
Avuga ko kwibuka ari igikorwa gikomeye, kuko gituma n’utari uriho mu gihe cya Jenoside abasha kubona umwanya wo kumenya byimbitse amateka ajyanye nayo ndetse no kwigishwa ku buryo igisekuru kiri imbere kitazagira imitekerereze yatuma ibyabaye byongera.
Ati “Kwibuka ni ingenzi kuko iyo twibuka bituma n’utaruriho abona akanumva ububi bwa Jenoside akaba yakora igishoboka cyose ngo ntibizongere. Nkanjye rero umusanzu wanjye mu mpano Imana yampaye, ni ukwibuka, nkandika nkanaririmba ibyabaye bitazongera, kubiba urukundo mu bantu no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.”
Mutu afite indirimbo yise ‘Imbere ni heza’ avuga ko yayihimbye ashaka kugararura ihumure mu bantu.
Ati “Guhimba iyo ndirimbo byahereye ku gitekerezo cyavutse mba mu muryango wa AERG Saint André, aho habagaho umuco wo kwicara ukandika amateka yawe, twavugaga ko n’ubwo uba uyazi ariko ukeneye no kuyandika kugira ngo atazazimira kuko burya inyandiko idapfa gupfa niko kuyandika rero.”
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Ndibuka nkandika kuko ari amateka yacu”. Ngo kuyita Imbere ni heza byaturutse ku mvugo bakundaga gukoresha y’icyizere mu buzima bwa buri munsi.
Mutuzo ni umuhanzi w’umunywanda, umucuranzi w’umwanditsi w’indirimbo, akaba azwi no Ku izina rya Mutu. Yanditse indirimbo ye ya mbere yise ‘Nari Mboshye’ ubwo yari afite imyaka 15 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu 2008. Yayanditse ashyigikiwe na nyina.
Afite imyaka 19 mu 2012 yatsinze amarushanwa kuri imwe muri radiyo zigenga ahabwa amahirwe yo gukora indirimbo ebyiri n’amashusho yazo. Yatwaye kandi umwanya wa gatatu n’uwa kabiri bikurikiranye mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu cyose mu guhimba indirimbo afite imyaka 20 mu 2013.
Mutu yarangije mu ishuri ry’ubuhanzi n’umuziki rya Nyundo mu 2016.
Uyu musore yavutse mu 1993 ni imfura mu bana babiri. Yarangije amashuri yisumbuye muri College Saint André aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Ibinyabuzima [PCB]. Ajya kongera ubumenyi mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, aho yize umuziki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!