Uyu muhanzi Oluwatobiloba Daniel Anidugbe [Kizz Daniel], mu ijoro kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, yataramiye abanya-Kigali mu gitaramo cye cya kabiri akoreye mu Rwanda.
Ni igitaramo cya kabiri akoreye mu Rwanda gikurikira icyo yaherukaga gukorera muri Serena Hotel mu mwaka wa 2016.
Kuri iyi nshuro yitabiriye Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’iminsi ibiri rya ATHF [ A Thousand Hills Festival], ryabereye i Kigali ku nshuro yaryo ya Mbere.
Iri serukiramuco ryatewe inkunga na MTN Rwanda, Kizz Daniel n Sheebah Karungi nibo bahanzi bo hanze y’u Rwanda bari baritumiwemo mu gihe ab’imbere mu gihugu barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Ariel Wayz n’abandi.
Igitaramo Kizz Daniel yaririmbyemo cyakurikiye icyo ku wa Gatanu cyarimo Sheebah Karungi.
Ubwitabire bwari buringaniye
Igitaramo Kizz Daniel yakoreye i Kigali kuri iyi nshuro ntabwo kitabiriwe cyane n’ubwo abantu bari benshi ugereranyije n’icyo yakoze mu 2016.
Itike y’amafaranga make (mu myanya isanzwe) ku binjiye muri iki gitaramo yari iy’ibihumbi 15Frw. Ni mu gihe uwishyuye ibihumbi 30 Frw yicaraga mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw yisumbuyeho.
Mu kibuga cya Canal Olympia, ahabereye iki gitaramo byageze Saa Mbili z’Umugoroba ubona nta bantu bageze kuri 300 barimo. Niko byakomeje abantu bagenda baza urusorongo kugeza ubwo ahagana Saa 11:00, wabonaga abantu basa n’abamaze kuhagera baringaniye.
Saa 9:45 nibwo umuhanzi wa Mbere yageze ku rubyiniro. Ni ibintu ariko byari bifitanye isano no kuba abitabiriye nabo bageze kuri Canal Olympia, bakerewe.
Abasusurutsabirori MC Tino na MC Anitha Pendo bageze ku rubyiniro Saa 9:18, batangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo bari bakiri bacye cyane.
MC Tino na Anitha Pendo bamaze imyaka myinshi bakorana nk’itsinda mu birori bitandukanye, bashyuhije abantu batangira kunyeganyega cyane ko banyuzagamo bakabasetsa.
Saa 9:45 nibwo Sky2 yageze ku rubyiniro abimburiye abandi aririmba indirimbo imwe yise ’Mayeri’. Uyu muhanzi utatinze imbere y’abafana be yavuze ko umwanya ubaye muto ariko azagaruka akabataramira byimbitse.
Muri iki gitaramo haririmbyemo abahanzi bakizamuka biganjemo abo muri Nigeria barimo uwitwa Kolade Bless waririmbye indirimbo zirimo iyitwa Help Yourself.
Abahanzi bo mu Rwanda barimo France wemenyekanye mu ndirimbo ’Gake gake, Darling afitanye na Yvan Buravan n’izindi nawe yahawe umwanya aririmbira abakunzi be.
Abafite amazina akomeye barimo Ariel Wayz yageze ku rubyiniro Saa 11:20, aririmba mu buryo bwa Live. Ariel Wayz yaririmbye indirimbo ze zirimo Chamber na Away yafatanyije na Juno Kizigenza bahoze bakundana.
Uyu muhanzikazi wasusurukije abitabiriye iki gitaramo yakorewe mu ngata na Kivumbi King. Yaririmbye indirimbo zirimo aza kwakira ku rubyiniro Logan Joe bakoranye iyitwa ’Forever’.
Uyu muhanzi yakurikiwe na Bruce Melodie wagiye ku rubyiniro ahagana Saa 12:15, aririmba indirimbo ze zirimo ’Ndakwanga, Nyoola, Akinyuma n’izindi.
Uyu muhanzi waririmbaga mu buryo bwa ’Live’ arimo gufashwa na Symphony Band wumvaga umuziki n’ijwi biyunguruye kandi binogeye amatwi.
Ibintu byahindutse ubwo yageraga ku ndirimbo zirimo zirimo ’Kungola’ yakoranye na Sunny, iyitwa Nyoola afitanye na Eddie Kenzo ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze yise ’Akinyuma’.
Abakunze be bafatanyaga nawe kuziririmba no kuzibyina gusa umwanya waje kuba muto avanwa ku rubyiniro ubona bakinyotewe.
Saa 1:04 , umuhanzi Kizz Daniel yari akandagiye ku rubyiniro nk’uwari utegerejwe na benshi mu bari baje kuri Canal Olympia, ku i Rebero.
Yahereye ku ndirimbo yise ’Mama’ yakoze mu myaka itandatu ishize ndetse ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.
Abitabiriye iki gitaramo bamufashaga kuririmba no kubyina indirimbo ze ndetse biba akarusho ubwo yari ageze ku zirimo ’No Wahala’.
Uyu muhanzi waririmbaga mu buryo bwa ’Semi-Live’ yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo.
Kizz Daniel yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ’Woju, Pak ’n’ Go, Madu, Fvck You, Pour me water, Buga n’izindi.
Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro Saa Munani z’Urukerera ziburaho iminota itanu.
Amafoto: Jules Sendegeya
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!