00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil G yakoze indirimbo yakomoye ku nsokozo ye yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 March 2021 saa 01:53
Yasuwe :

Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G uherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera inyogosho yari yashyizeho , yakoze indirimbo nshya yise ‘Umusatsi’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi yakozwe na Laser Beat muri BM Records.

Insokozo ya Lil G yavuzweho byinshi bamwe bavuga ko idakwiriye kuko imeze nk’iy’abagore. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyavuzwe kuri iyo nsokozo, yifuje gukoramo indirimbo.

Ati “Umusatsi nawukozeho rero bitari kuwusokoza gusa, ahubwo no mu buryo bw’indirimbo mu buryo nabonye ko ubutumwa nabutambukije bisanzwe ntibabyumva neza mbishyira mu ndirimbo bazahora bumva mbibutsa ko na bo nibashaka kubaho uko bifuza batabangamye muri sosiyete nta wababuza.”

Yakomeje avuga ko ko ubutumwa burimo ari ukwirebaho ntawe umuntu atuka nk’uko we bamututse kubera umusatsi.

Lil G yari amaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru yagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za Gashyantare nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n’iy’abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka ‘Chignon’.

Uyu musore wari umaranye imyaka ibiri umusatsi wa ‘dreadlocks’ amafoto ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ntiyavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko ntacyo umusatsi we utwaye ariko abandi bo bakavuga ko yigize nk’umugore.

Lil G we avuga ko uwo musatsi yawushyizeho atitaye ku byo abantu bazavuga.

Ati “Abagore bagira imisatsi yabo se? Iyi ni inyogosho nk’izindi. Nahinduye iyo nari maranye imyaka ibiri. Naravuze nti reka mbihindure ntandukane n’abandi. Nashakaga gutandukana n’abandi nkasa njyenyine. Uyu musatsi ni cyo kintu kimpenda kandi ni ibintu nakoze mbishaka. Nashakaga kugaragara neza.”

Nyuma yo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Lil G yabwiye abantu kuba abasirimu kandi bakamuha amahoro.

Ati “Ikintu nshaka kubwira abantu, ese mwagerageza kuba abasirimu? Njyewe ibyo bari kuvuga byose ntacyo bimbwiye ariko rimwe na rimwe muba mugomba kwita ku byanyu.”

Lil G afite insokozo yatumye benshi bamwibazaho ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .