00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lous and the Yakuza ugezweho mu ndirimbo z’Igifaransa yagaragaje uburyo azirikana u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 January 2021 saa 01:51
Yasuwe :

Marie-Pierra Kakoma uzwi nka [Lous and the Yakuza], Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi ukunzwe mu muziki w’abakoresha Igifaransa, yakomoje ku mateka y’ubuzima bwe mu Rwanda no muri Congo n’ibihugu afitemo inkomoko, avuga ko umunsi umwe azashayaya akanumva indirimbo zirimo iza Masamba.

Uyu mukobwa yavuze ko ashimishwa n’inkuru y’urukundo rw’ababyeyi be rumaze imyaka irenga 30. Akomeza avuga ko umubano w’ibijyanye na politiki hagati y’u Rwanda aho nyina avuka ndetse no muri RDC iwabo wa se wagiye umugiraho ingaruka mu buzima we n’umuryango we.

Ati “Twagizweho ingaruka zitewe n’ibyemezo bya politiki y’ahahise byagiye bifatwa abaturage batabigizemo uruhare. Uko bimeze biragoye kubyumva muri ubu butumwa nanditse gusa Google cyangwa ibindi bitabo byinshi byagufasha kubyumva.”

“Kuvukira muri RDC muri Lubumbashi ngakurira mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, nagize umugisha wo kuba muri iyo mico yanjye ibiri, imiryango yanjye ibiri n’imigenzo ibiri, gusa ikintu twaganiriye ni ukuntu twaba urugero rw’amahoro, ubwiyunge no kumvikana. Naba umuhamya ku bantu bamwe badasanzwe bagiye bakora ibintu birenze mu gufashanya kumenya ko turi umwe.”

Akomeza avuga ko abantu rimwe na rimwe baba bashaka gukomeza ibintu, ariko iyo urebye izi nseko(uko basekaga mu mafoto we n’ababyeyi) abaza abantu niba badashaka amahoro.

Yavuze ko ababyeyi be bashyira intege mu byo bakora, bakaba baragiye banyura mu bintu byinshi bibi ndetse yemeza ko hari igihe azakenera kubyandikaho igitabo. Yishimira ko bakiriho kandi akaba ari gukurikiza intambwe zabo.

Ati “Mu gihe isi izaba iri kurwana njye nzaba ndi kurya bukali (indyo yo muri RDC) yanjye cyangwa igitoki kirimo isambaza nyinshi[…] ndi kumva inyuma umuziki wa Papa Wemba cyangwa Masamba, ndi kubyina Ndombolo n’Umushagiriro buri kanya ndi kwishima.”

Uyu mukobwa avuga ko akunda u Rwanda na RDC ndetse mu magambo bikaba bigoye kubisobanura. Avuga ko abanyafurika ari umuntu umwe. Ikintu cya mbere bakwiriye gushyira imbere kikaba ari ubumwe, avuga ko benshi bagiye bagerageza kubacamo ibice ariko ntibibakundire.

Mu myaka 17 ishize Lous and the Yakuza yari afite imyaka irindwi y’amavuko, gusa icyo gihe mu cyumweru yandikaga indirimbo zirenga 10. Yandikaga ari iwabo aho ababyeyi be bari batuye mu Bubiligi, akandika amagambo yisuka atazi aho ari kuyavana nk’uko yabibwiye W Magazine mu minsi ishize.

Avuga ko ikintu yagiye akunda kubwirwa n’ababyeyi be cyamufashije mu buzima ari amagambo bakundaga kumubwira agira ati ‘niba ushaka kuba umudozi w’inkweto, ba umwiza kurusha abandi mu gace utuyemo.’

Imyandikire y’indirimbo ze usanga ayisanisha na filime ziteye ubwoba, aho ibintu biteye ubwoba hari ukuntu bigirwa urwenya. Avuga ko ari inkuru y’ubuzima yabayemo, aho bumwe bwari bwuzuyemo uburibwe ndetse n’ihungabana, ariko bikaba byarahindutse ibintu yaseka uyu munsi.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na nyina w’Umunyarwandakazi.

Yavukiye i Lubumbashi muri RDC mu 1996. Icyo gihe ababyeyi be bari bafite izina rikomeye mu kuvura muri icyo gihugu, aho se yari umuhanga mu bijyanye no kwita ku bagore bibarutse mu gihe nyina yari umuhanga mu byo kuvura abana.

Uyu mukobwa aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n’Ikidage n’Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Ngo ndetse hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Izina rye Lous urisomye uhereye iburyo ubona ijambo ry’icyongereza “Soul” risobanura roho naho Yakuza ni ijambo ryo mu Kiyapani risobanura itsinda ry’abajura.

Mu Ugushyingo Lous and The Yakuza yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards.

Lous and The Yakuza ni umwe mu bahanzi bagezweho ku ruhando mpuzamahanga bakomoka mu Rwanda
Lous and The Yakuza n'ababyeyi be
Umwaka ushize Umunyarwandakazi Lous and The Yakuza yagizwe umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .