Uru rutonde ruriho abantu bakora ibikorwa bitandukanye birimo umuziki, ubushabitsi, abafite sosiyete zidashamikiye kuri Leta zikora ibikorwa bitandukanye , abamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube n’abandi.
Lous and Yakuza w’imyaka 24, uru rutonde aruhuriyeho n’abandi barimo umuhanzikazi w’Umwongereza Ms Banks, Mahalia Burkmar ufite inkomoko muri Jamaica ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Producer Ozan Yıldırım ukomoka mu Busuwisi n’abandi.
Uyu mukobwa uretse umuziki anamurika imideli cyane ko mu minsi ishize yagiranye imikoranire n’inzu zihanga imyambaro zo mu Bufaransa Maison Chloé na Louis Vuitton.
Mu minsi ishize nabwo yagiranye amasezerano na Adidas afatanyije n’umuraperi Dinos ukomoka muri Cameroun yo kwamamaza inkweto z’uru ruganda zizwi nka Stan Smith.
Lous and the Yakuza agezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ndetse mu minsi ishize yari ari guhatana mu cyiciro cy’umuhanzi wazamukanye ingoga mu bihembo bya Les Victoires de la Musique bitangirwa mu Bufaransa.
Lous and The Yakuza kandi aherutse gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards. Byari ku ku nshuro ya 11 ubwo habaga ibi birori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 25 Ugushyingo 2020.
Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w’umwaka, album y’umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n’icy’indirimbo y’umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n’izindi.
Lous and The Yakuza ubu ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Mu minsi ishize yatoranyijwe mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.
Uyu mukobwa ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w’Umunyarwandakazi.
Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n’Ikidage n’Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!