00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yakomoje ku ndirimbo ye na Sat-B byavuzwe ko yasohowe kubera amaburakindi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 February 2021 saa 11:53
Yasuwe :

Nyuma y’amezi asaga abiri Meddy ahuriye mu ndirimbo na Sat-B bise ‘Beautiful’, uyu muhanzi wo mu Rwanda agafatwa nk’utaragize icyo afasha mugenzi we mu kuyimenyekanisha, yanditse agaragaza ko ikibazo kitamuturutseho.

Meddy yanditse kuri Instagram agaragaza ko iyi ndirimbo atigeze yirengagiza kuyimenyekanisha ahubwo habayeho akabazo katewe n’uwayitunganyije.

Ati “Ndakwishimiye muvandimwe muto kuva Bujumbura. Hari benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Nshaka gukuraho urujijo, twagize akabazo gato ko kudahuza n’uwatunganyije indirimbo kubera uburyo twifuzaga gukora, ariko uretse ibyo nta kindi kibazo cyabayeho. Na none ndashaka kuvuga ko Sat B ari umwe mu bahanzi bicisha bugufi kandi wihangana nahuye nawe kandi narabimukundiye.”

Yakomeje abwira abantu gusura shene ya YouTube ya Sat B no kureba indirimbo bahuriyemo no kuyisangiza abavandimwe.

Mu Ukuboza umwaka ushize ubwo indirimbo ya Sat-B na Meddy yajyaga hanze, Sat-B yatangaje ko yababajwe no kuba yarasohotse idakorewe amashusho nyuma y’imyaka ibiri batabasha guhuza gahunda neza.

Sat-B yabwiye IGIHE ko yahisemo kuyisohora kuko yabonaga bigoye ko aya mashusho arimo na Meddy azafatwa, nyuma y’imyaka ibiri yose ategereje kuyafata bikaba byaranze.

Ati “Meddy naramubuze kandi rwose indirimbo yari iri guta igihe, yansabye ko twayireka tugakora indi ariko ntekereza ko iyi ariyo yari nziza.”
Igisohoka, Meddy ntaho yagaragaye ayimenyekanisha, gusa icyo gihe, Sat-B yavuze ko ari uburenganzira bwe kuba yayamamaza ariko ko byari kuba byiza iyo abikora.

Sat-B yavuze ko yatangiye gutekereza uko yakwikorana urugendo rw’umuziki akagera kure atarindiriye gufashwa n’undi uwo ariwe wese, ati “Yakoresheje ingufu ze agera kure, nanjye rero ngomba gukoresha izanjye icyiza ni uko yamfashije.”

Abajijwe impamvu ubu aribwo afashe icyemezo cyo gusohora iyi ndirimbo, Sat-B yagize ati “Kuva mu 2018 nagiye nihanganira gahunda ze zose, ariko hari igihe umuntu abona ibintu bye biri kudindira ku rwego nawe abona ko ari gusubira inyuma. Meddy si umuntu mubi ni mwiza cyane, uruhare rwe rwari ukwemera ko dukorana indirimbo kandi nicyo gikuru.”

Iyi ndirimbo ‘Beautiful’, Sat-B yayisohoye mu rutonde rw’izindi umunani zasohokeye rimwe kuri EP yise ‘Romantic Sounds’.

Uretse iyi ye na Meddy hariho izindi ndirimbo nka ‘Miss You’, ‘Talk to me’, ‘Beautiful’ yakoranye na Meddy, ‘Baby Girl’ yakoranye na Herbert Skillz, ‘Waiting’, ‘Cousin’, ‘Ce Soir’ yakoranye na Herbert Skillz, ‘Niko Bien’ na ‘Sidibe’.

Sat-B yahuriye na Meddy muri Wafasi Records mu 2018 ubwo bose bari bagiye gukorera umuziki muri Tanzania. Iyi ndirimbo yabo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera za 2018, ariko hazamo imbogamizi zinyuranye.

Amashusho yayo yagombaga gufatirwa i Burundi mu mpera za 2018 ubwo Meddy yari afiteyo igitaramo bagombaga guhuriramo ariko ntabashe kujyayo. Nyuma y’iki gihe gahunda zo gufata amashusho yayo zagiye zigorana kugeza ubwo bitagishobotse ahitamo kuyisohora mu buryo bw’amashusho arimo amagambo yayo (Video Lyrics).

Dj Paulin(Uri hagati) ni we wahuje Meddy na Sat-B
Mu 2018 ni bwo Meddy na Sat B bakoreye iyi ndirimbo muri Tanzania
Meddy yavuze ko indirimbo ye na Sat-B atari we watumye idasohoka imeze nk'uko babyifuzaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .