00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MPC Padiri yifashishije ibihe Isi irimo mu ndirimbo yibutsa ko byose ari ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 February 2021 saa 08:06
Yasuwe :

Munyabugingo Pierre Claver wahoze ari mu ngabo z’Inkotanyi, uherutse kwinjira mu muziki mu muziki ku izina rya MPC Padiri, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Byarakaze’ yakoze agambiriye kwereka abantu ko badakwiriye kurambiriza ku by’isi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, MPC Padiri yavuze ko iyi ndirimbo ireba buri muntu kuko irimo inyigisho zitandukanye z’ubuzima ubwo ari bwo bwose abantu babayemo muri iyi minsi.

Ati “Ni indirimbo ireba kuri buri muntu uwo ari we wese. Irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima, igaragaza ko iby’Isi ari ubusa. Umuntu arahiga amafaranga hirya hino ashakisha yagira icyo abona hakavuka ibindi bibazo birimo uburwayi cyangwa kwitaba Imana bya bindi wakoreye bikaba ubusa.”

Yakomeje avuga ko ibindi bibazo biriho muri iki gihe ari ugutandukana kw’abashakanye.

MPC Padiri muri iyi ndirimbo akomoza ku ngaruka zazanywe na COVID-19 aho yakoze ku bantu bose itavanguye, anitsa ku ngaruka yateye ku buzima bw’abantu mu ngeri zitandukanye.

Ati “Corona yarabivanze nta muntu ucyambuka imipaka ibihugu bimwe birafunze, hari n’abahagaritse akazi kabo. Ubu mu kazi harakora 30% by’abakozi, hari abaraye ihinga, abarimu hari aho bari mu rugo n’abanyeshuri, ahantu hose byarakaze muvandimwe Munyamakuru”.

Yavuze ko hari isomo rikomeye riri muri iyi ndirimbo rireba buri muntu wese kandi ridakwiriye kurenzwa ingohe.

Ati “Isomo ririmo iby’isi ni ubusa, iby’isi ntacyo bimaze nubwo tugomba kubishakisha ariko ntidukuke umutima ngo byacitse. Dutuze ibihe turimo byarakaze. Ni ukwihangana iby’isi nta we ubijyana nyuma y’ibi bihe hazaza ibihe byiza. Twikuka umutima dusabe Imana ibihe byiza bizagaruka.”

MPC Padiri w’imyaka 47 y’amavuko amaze gukora indirimbo zirimo ‘I Miss You’, ‘Rwatubyaye’, ‘Bibondo byanjye’ n’izindi.

Reba ikiganiro MPC Padiri aheruka kugirana na IGIHE

Reba indirimbo nshya y’uyu muhanzi

MPC Padiri yahimbye indirimbo yo kwereka abantu ko badakwiriye kwiringira iby'isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .