Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika amaze iminsi akorera ibikorwa bye mu Rwanda birimo gushora imari binyuze muri betPawa, Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe.
Kuri ubu Mr Eazi yinjiye no mu gutegura ibitaramo aho yahereye ku cyo yise ‘Kigali Choplife’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Kamena 2022.
Mu kiganiro na IGIHE, Mr Eazi yavuze ko yagiye akurikira imiziki yo mu Rwanda binyuze cyane kuri Tiktok, agasanga Abanyarwanda bafite impano gusa baracyabangamiwe no kuba nta bushobozi buhagije bafite.
Yagize ati “Nabonye umuziki w’Abanyarwanda ari mwiza njya kuri Tiktok nkabona uko abandi baba bawishimiye nkabona ko ari byiza. Hano mu Rwanda bimeze nk’ahandi hose muri Afurika ikibazo si impano ahubwo ni ubushobozi, igihe hazaba hari abaterankunga benshi haba mu muziki cyangwa imideli bizagenda neza kuko impano zo zirahari. Nizera ko tuzabigeraho kandi nzaba umwe mu bazabafasha ibi kubigeraho.”
Mr Eazi yavuze ko ateganya gushora imari mu muziki ndetse yinjiye no mu mikoranire na Bruce Intore umenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Yakomeje ati “Sinteganya gukorana n’umufatanyabikorwa umwe, ndashaka benshi bashoboka haba mu muziki, ibitaramo, ubugeni, imideli, n’ibindi bizatuma uru ruganda rutera imbere.”
Mr Eazi amaze iminsi agaragara mu bikorwa by’u Rwanda yavuze ko yabonye ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi mu ngeri zitandukanye.
Ati “Mvugishije ukuri nakunze u Rwanda, papa wanjye akunda kumbaza niba ntazakura umugore mu Rwanda. Inshuro ya mbere naje mu Rwanda nje kuririmba mu gitaramo ngenda ngaruka mu bucuruzi. Abantu benshi batekereza ko umuziki utavamo ubucuruzi ariko imyidagaduro ni ubucuruzi bubyara inyungu.”
Igitaramo cya ‘Choplife’ cyateguwe na Sosiyete ya Mr Eazi ifatanyije na Visit Rwanda. Kizayoborwa na DJ Neptune mu gihe cyatumiwemo abahanzi barimo Tekno Miles, Fave, Nasty C, Khaligraph Jones n’abandi barimo abakunzwe mu Rwanda bayobowe na Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!