00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndi umwana w’umwicanyi ariko si ndi umwicanyi: Ubutumwa bukubiye mu nkuru eshatu za Bill Ruzima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 April 2021 saa 01:55
Yasuwe :

Bill Ruzima, umwe mu bahanga umuziki w’u Rwanda ufite wanabyigiye cyane ko ari mu banyuze mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yashyize hanze EP (Extended Play) y’indirimbo eshatu yise inkuru.

Izi ndirimbo uko ari eshatu zirimo ubutumwa bugamije gukebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuremamo icyizere abavutse ku bakoze jenoside rimwe na rimwe bishishwa.

Nko mu ndirimbo ya mbere yise ‘Marie Louise’ avugamo inkuru y’umukobwa witwa Ishimwe Marie Louise wari inshuti ye ariko ari umuhutukazi mu bihe bya mbere ya jenoside ndetse Bill Ruzima n’umuryango we bakaza kwicwa na se w’uyu mukobwa.

Muri iyi ndirimbo Bill Ruzima wishushanya mu isura y’umuntu witabye Imana yandikira Marie Louise bari mu rungano amubwira ko adakwiriye kugira inkomanga kuko we nta ruhare yagize mu rupfu rwe n’abe kuko se wabishe nta gihango bari bafitanye.

Inkuru ya kabiri Bill Ruzima yise ‘Zirikana’ avugamo umubyeyi w’umugore wafomojwe umwana mu nda muri jenoside akanicwa, wandikira umwana we uba warasigaye ari we wenyine, amubuza kujya mu mujyo w’abantu bapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Inkuru iheruka ni iya gatatu yise ‘L’enfant d’umwicanyi’ cyangwa se ‘Umwana w’umwicanyi’ yishyira mu mwanya w’umwana wavutse ku mubyeyi wakoze jenoside uhorana inkomanga kubera ko se yishe abantu, ndetse na nyina akaba amwanga kubera ko yavutse nyuma y’aho uwo mugabo babyaranye uwo mwana yamufashe ku ngufu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bill Ruzima yavuze ko guhimba izi ndirimbo byaturutse ku buryo abona abayeho ku giti cye, abantu abana nabo mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.

Ati “Guhimba izi ndirimbo eshatu nakubiye mu muzingo nise ‘Inkuru 3’ byaturutse ku buryo mbona mbayeho ku giti cyanjye ,abantu mbana nabo mu buzima bwa buri munsi , inshuti n’abavandimwe mfite mu buzima ,ngendera ku mubano dufitanye n’abo bose mu Rwanda rw’ubu rwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi .”

Avuga ko yagiye yitegereza mu bihangano byiza urubyiruko n’abakuru bagiye bahanga, akabona ko habura umusanzu we.

Ati “Nkakora inkuru ishobora gukebura upfobya jenoside yakorewe abatutsi , nkanakangurira urubyiruko rugenzi rwanjye kutagerageza na rimwe gutekereza kuyipfobya no guhumuka tukamenya ko amahanga atadukunze kuruta uko twikunda. Ikindi nibanze kukuvuga ku bumwe n’ubwiyunge ngendeye ku buzima bwanjye bugufi, nibaniraho n’abantu bose ntagendeye ku bwoko.”

Yavuze ko muri izi nkuru nta buzima bwe bwihariye burimo bundi butari ukuba ibyo ari kuvuga abivuga nk’umunyarwanda ubona ibibera muri sosiyete.

Bill Ruzima ni umwe mu bahanzi b'abahanga wabyize no mu ishuri
Bill Ruzima yavuze inkuru mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukomeye muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .