Bebe Cool yatangaje ko ibi byabereye mu gace ka Ntinda gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kampala muri Uganda.
Uyu muhanzi yatangaje ko uyu muntu yashatse kumurasa ubwo yari ari mu modoka ndetse agakomangaho ashaka gukingura ngo amwivugane, nyuma akaza kwakwa imbunda na Polisi ndetse igahita imuta muri yombi.
Bebe Cool yasabwe kujya kuri polisi gusobanura uko byamugendekeye ariko ahita ahava ntacyo avuze ku bw’umutekano we, kuko inshuti z’uwashakaga kumwica zari zahagose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!