00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Bebe Cool yarusimbutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 01:10
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool yarusimbutse nyuma y’aho umuntu utamenyekanye yashatse kumwivugana akoresheje imbunda.

Bebe Cool yatangaje ko ibi byabereye mu gace ka Ntinda gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kampala muri Uganda.

Uyu muhanzi yatangaje ko uyu muntu yashatse kumurasa ubwo yari ari mu modoka ndetse agakomangaho ashaka gukingura ngo amwivugane, nyuma akaza kwakwa imbunda na Polisi ndetse igahita imuta muri yombi.

Bebe Cool yasabwe kujya kuri polisi gusobanura uko byamugendekeye ariko ahita ahava ntacyo avuze ku bw’umutekano we, kuko inshuti z’uwashakaga kumwica zari zahagose.

Bebe Cool yarusimbutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .