00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi w’Umunyamerika ari gushakishwa uruhindu akekwaho kwica umuntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 January 2021 saa 11:00
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Rayshawn Lamar Bennett[YFN Lucci] wo mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia, ari gushakishwa uruhindu nyuma y’urupfu rw’umuntu bikekwa ko yaba ari mu barugizemo uruhare.

Uyu musore w’imyaka 29, ari gushakishwa nyuma y’umugabo w’imyaka 28 wapfuye mu kwezi gushize. Hamaze gufatwa abantu babiri, YFN Lucci nawe akaba ari gushakishwa ngo ahatwe ibibazo ku by’uru rupfu bikekwa ko yagizemo uruhare.

YFN Lucci yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo mu 2017 yise ‘Everyday We Lit’, ‘Wet. (She got That ...)’ yagize hanze mu 2020 n’izindi.

Abaraperi benshi muri Amerika bakunze kugaragara mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ubwicanyi ndetse birangira benshi bahasize ubuzima.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 na The Conversation, bwagaragaje ko abaraperi barenga 51% bicwa no kuraswa. Muri ubu bushakatsi bwagaragazaga ko 18% kandi by’abaraperi bapfa muri Amerika bicwa n’impanuka, bigatuma izindi ndwara zisanzwe zica aba bahanzi ku kigero cyo hasi; ibintu batandukaniraho n’abandi bahanzi bo muri iki gihugu.

Ubu bushakashatsi bw’impuguke mu by’imitekerereze akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Sydney mu bijyanye na muzika Dianna Theadora Kenny, bwagaragaje ko abaraperi benshi bapfa bishwe, avuga ko ikintu cya mbere gituma abaraperi bicwa barashwe cyangwa mu bundi buryo, bituruka ku kuba hari aho baba bahurira n’udutsiko dukora ibyaha bikomeye bijyanye n’ibiyobyabwenge n’indi mico y’ububandi.

Yigeze kubwira Washington Post ko ‘ abantu bajya mu muziki ujyanye no kurapa muri Amerika, baba bahora akenshi mu bikorwa bibi bigereranywa n’ibibashora mu ntambara n’ubushyamirane’ ari nabyo twavuga ko YFN Lucci yishoyemo bigatuma umuntu umwe atakaza ubuzima.

YFN Lucci ari gushakishwa nyuma y'urupfu bikekwa ari mu barugizemo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .