00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victor Rukotana yashyize hanze imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 February 2021 saa 12:28
Yasuwe :

Victor Rukotana yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Closer’ yabaye iya icumi kuri Album ye ya mbere ari guteganya gushyira hanze muri uyu mwaka.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko indirimbo 12 zigize iyi Album ye ya mbere zamaze kurangira, ndetse ko mu minsi iri imbere azasohora ebyiri zisigaye, ubundi akayishyira ku mbuga zicuruzizwaho umuziki.

Iyi Album ye ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo z’urukundo gusa, kandi akaba yarayikoranyeho n’aba-producers batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda, Lii John ari mu bakozeho indirimbo nyinshi.

Iyi album avuga ko atarabona uko ayita. Iriho indirimbo ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi. Mu myandikire y’indirimbo yakubiye kuri iyi album yafashijwe n’umwanditsi umwe gusa atifuje gutangaza.

Ubusanzwe uyu musore yitwa Mporera Victor ariko yahisemo kwinjirana mu muziki Victor yongeraho na ‘Rukotana’ rya Sekuru. Ni umusore w’imyaka 23 wavukiye i Ngoma.

Yatangiye umuziki nk’akazi mu 2017 ahita akora indirimbo yitwa ‘Mama Cita’, ‘Sweet love’ ndetse na Promise n’izindi.

Mu 2018 yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu ashaka kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bishyurwa agatubutse n’urubuga rwa YouTube, yitabira amaserukiramuco akomeye ndetse anafite album ye.

Uyu muhanzi avuga ko afite icyizere cy’uko abantu bazakunda iyi Album ye ya mber yitegura gushyira hanze, ashingiye ku kuba baranyuzwe n’indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye.

Rukotana yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Warumagaye’, ‘Sweet Love’, ‘Se Agapo’, ‘Umubavu’, ‘Romance’ n’izindi.

Victor Rukotana yashyize hanze imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere iri kugana ku musozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .