00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku bakuwe mu manegeka hafi ya ruhurura ya Mpazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 May 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yari ituye hafi ya ruhurura ya Mpazi, yishimiye kuba yafashijwe kuva mu manegeka ahashoboraga gushyira mu byago ubuzima bwabo.

Iyi miryango yatujwe mu nyubako zubatswe mu mushinga wa SKAT, muri gahunda y’Umujyi wa Kigali igamije kwihutisha iterambere hanavugururwa imiturire cyane cyane ahari hatuwe mu buryo buciriritse.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE kuri uyu Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 bavuze ko kuri ubu babayeho neza kuko nta mpungenge baba bafite z’uko bashobora guhitanwa n’ibiza cyane cyane mu bihe by’imvura.

Mukashyaka ufite abana batanu, yagize ati “Mbere nari mfite inzu zifite imiryango 10 abapangayi banyishyura ku kwezi neza nari ko ubuyobozi buvuga ko ari mu gishanga nyuma baza kunsenyera mbanza kungira ngo ni ukumpemukira.”

Yakomeje agira ati “Nyuma nibwo nabonye ibyiza byabyo kuko ubu iyo imvura iguye nta bwoba mba mfite mu gihe mbere n’iyo yakubaga gusa tutaryamaga. Twararaga twicaye dufite ubwoba ko nigwa inzu ziri butugweho dugapfa.”

Umukecuru witwa Ntawumvayino Venantia watujwe mu kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, yavuze ko bameze neza kuko basubijwe imitungo yabo.

Ati “ Ubu tumeze neza cyane kuko twasubijwe imitungo yacu tunatuzwa n’ahantu heza. Ntawe uba afite ubwoba ngo ejo n’ejo bazaza kunyimura cyangwa ngo agire ubwaba ko inzu ishobora kumugwaho kuko inzu twatujemo zitandukanye n’izacu twabagamo mbere.”

Ambasade y’Abasuwisi ibinyujije muri Sosiyete ya SKAT Consulting ltd niyo itanga ubufasha bwa tekinike mu kubaka izi nzu zigezweho ariko ziciriritse ikanakora igishushanyo mbonera n’ubugenzuzi bw’uko zubakwa.

Izi nyubako zubatswe mu buryo bugezweho
Abimuriwe muri izi nyubako bamaze kumenyera
Abimuriwe muri izi nzu bavuga ko babayeho neza bitandukanye na mbere bakiri mu manegeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .