00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka atangaje y’inyubako imaze imyaka 47 Minisitiri w’Intebe yakoreragamo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 April 2019 saa 08:22
Yasuwe :

Imyaka 28 irashize u Rwanda rutangiye kugira ba Minisitiri w’Intebe kuva rubonye ubwigenge mu 1962.

Muri iyo myaka yose rumaze kugira ba Minisitiri b’Intebe icumi kandi bose bakoreye mu nyubako imwe iherereye ku Kimihurura hagati y’ahari Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ubu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata hatashywe inyubako nshya ku Kimihurura yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa izabamo ibiro bishya bya Minisitiri w’intebe na minisiteri eshatu.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe byimuwe kugira ngo ababikoramo babone ahantu hisanzuye kandi hagezweho ho gukorera.

Amateka y’inyubako icyuye igihe

Inyubako Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakoreragamo yatangiye kubakwa mu 1971 kugeza mu 1972 ubwo igihugu cyayoborwaga na Perezida Kayibanda Grégoire.

Icyo gihe yayubatse intego ari ukuyigira ibiro bya Perezida kuko ubusanzwe Perezidansi ku bwa Kayibanda yakoreraga mu mujyi rwagati ahubatse Kigali Marriot Hotel ubu.

Iyo nzu yubatswe Guverinoma y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’Ababiligi.

Tariki 5 Nyakanga 1973, Kayibanda yahiritswe ku butegetsi na Général Major Habyarimana Juvénal wari Minisitiri w’Ingabo.

Mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi, Kayibanda yari mu myiteguro yo gutaha inyubako nshya yari amaze igihe yubakisha.

Amakuru IGIHE yakuye ku bazi amateka y’iyi nyubako ni uko Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yanze kujya gukorera muri iyo nyubako ngo “itazamutera umwaku agahirikwa ku butegetsi nk’uko yari amaze kubigirira Kayibanda”.

Habyarimana yavanye Perezidansi ahubatswe hotel Marriot ubu ayijyana hino gato ahubatse ibiro by’Umujyi wa Kigali kuri ubu.

Aho Kayibanda yahoze akorera anafite icumbi, ku bwa Habyarimana hashyizwe hoteli yiswe ‘Du 5 Juillet’ ariko akomeza kujya ahakorera inama n’abaminisitiri.

Maj Gatarayiha Augustin wigishije mu Ishuri rya Gisirikare ESM muri icyo gihe, yigeze kubwira IGIHE ko kimwe mu bintu ayibukiraho ari imirwano y’abaminisitiri barimo Nzirorera Joseph n’abandi. Ngo bamaraga gusinda bakesurana ibyari inzoga bikaba isoko.

Ubwo hizihizwaga imyaka ibiri ahiritse Kayibanda tariki 5 Nyakanga 1973, hatangijwe ishyaka rimwe rukumbi rya MRND (Mouvement Révolutionaire National pour la Démocratie et le Développement). Iryo shyaka ryahawe iyo nyubako ku Kimihurura yari imaze kuzura ngo rikoreremo.

MRND yakomeje gukorera muri iyo nyubako ya Leta kugeza mu 1991 ubwo hajyagaho itegeko ryemera amashyaka menshi.

Amashyaka mashya yari amaze kuvuka yiganjemo ataravugaga rumwe na Leta yamaganye kuba MRND yakorera mu nzu ya Leta mu gihe andi yirwanaho mu gushaka aho akorera.

Ibyo byatumye MRND ijya gushaka ahandi ikorera inzu ikomeza kuba iya Leta.

Muri uwo mwaka nibwo kandi hashyizweho Guverinoma ya mbere ihuriweho n’amashyaka menshi, u Rwanda rugira umwanya wa Minisitiri w’Intebe wa mbere kuva rubonye ubwigenge.

Minisitiri w’Intebe Nsanzimana Sylvestre ni we Minisitiri w’Intebe wa Mbere wakoreye muri iyo nzu n’abandi bagiye bamukurikira barahakorera.

Nubwo iyo nzu y’amagorofa atanu yubatswe kera, ku maso biragaragara ko igikomeye, icyakora ntiharatangazwa icyo izakorerwamo nyuma ya Kamena uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Intebe azaba yimukiye mu biro bishya.

Ba Minisitiri b'Intebe batangiye gukorera muri iyi nzu guhera mu 1991
Inyubako Minisitiri w'Intebe yari asanzwe akoreramo
Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 1961 irangira mu 1972

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .