Kongera umubare w’ibikorwaremezo bya siporo biri mu biraje ishinga Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho ku bufatanye bwawo na Minisiteri ya Siporo, hifuzwa ko hazubakwa byibuze ikibuga muri buri kagari.
Nubwo bimeze gutyo ariko, usanga imbogamizi zikiri mu kubona ubutaka bwo kubakaho ibi bikorwaremezo ahanini bitewe n’uko biba bitarateganyijwe mbere.
Gusa, hari ahantu henshi usanga hadatuwe ndetse nta kintu hagikorerwa bitewe n’uko icyari kigambiriwe cyamaze kuhakorerwa ndetse bikaba bigoye kuhashyira ibikorwa bimwe na bimwe.
Hamwe mu hantu hateye uko ni ahacukurwaga umucanga n’amabuye yo kubaka mu Mudugudu wa Kami, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Muri aka gace hari ubutaka bugera kuri hegitari eshatu ariko butagifite icyo bukoreshwa kuko ibikorwa byahakorerwaga byo gucukura umucanga n’amabuye byacukurwagamo bitagikora.
Ikigo cya Fdg Africa cyashatse kubyaza umusaruro ubu butaka, gikora inyigo igaragaza uburyo hakubakwa stade nto ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, ikaba ifite ibintu byose birimo Motel, piste yo gusiganirwaho ku maguru, pisine n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Fdg Africa, Bigwi Johnson, yabwiye IGIHE ko iyi nyigo yatangiye gukorwa guhera mu mezi atatu ashize ndetse kuri ubu hakozwe igishushanyo cya stade yahubakwa.
Ati “Twarahabonye, turavuga tuti ko tutagira ubutaka bwinshi muri iki gihugu kuki tutakwereka abantu uburyo bajya bazura ahantu nk’aho noneho bakahagira ahantu hafitiye abantu akamaro.”
“Ni muri ubwo buryo twagiye tureba ikibanza ntacyo tugendeyeho, twashatse nyiracyo turamubaza, tubimuganirizaho.”
Yavuze ko ari ahantu hangiritse hacukuwe kugera muri metero 60 z’ibujyakuzimu ariko bakabona ko bishoboka kugira icyo bakora hakabyazwa umusaruro.
Ati “Barahacukuye cyane ku buryo harimo nka metero 60 umanuka hasi, twashatse ikintu cyahakorwa kikagirira akamaro abantu bahatuye. Twatekereje stade irimo hoteli, amacumbi, restaurant na gym noneho kubera ko ari ku musozi twabuze aho twashyira ‘running track’ yo kwirukankiraho, tuyishyira hejuru ya stade.”
Yakomeje agira ati “Twakoze n’akandi kantu gashobora kuba kameze nka pariki ku buryo hari na pisine yajya igendamo utwato duto banyonga, harimo n’amafi.”
Abajijwe niba hari gahunda ya vuba yo gushyira mu ngiro uyu mushinga, Bigwi yavuze ko bakoze inyigo igamije gushaka abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubaka stade batekereje.
Ati “Twe twabikoze kugira ngo turebe niba hari abantu bashobora kubyishimira bakaba baza muri iki gikorwa kuko twavuganye na nyir’ubutaka, twamubwiye ko twashaka abantu bagira igikorwa bakora bukabyazwa umusaruro kandi tukaba twaba turengeye ibidukikije.”
Mu gihe iyi stade yiswe “The Dream” yakubakwa, yaba ifite ishuri ryigishirizwamo umupira w’amaguru, hoteli abakinnyi cyangwa amakipe acumbikamo, aho barira n’aho bakorera imyitozo ngororamubiri muri gym.
Amafoto yerekana ahacukurwaga umucanga i Kinyinya
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!