00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mishinga ikomeye ku Isi yashowemo akayabo, ikaba impfabusa

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 29 May 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Kubaka ibikorwa remezo bigezweho ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo habeho iterambere. Niyo mpamvu imishinga igamije iterambere iba igomba kwiganwa ubushishozi kugira ngo idatikiza akayabo k’amafaranga.

Ibi ntibikuraho ko hagenda hagaragara imwe mu mishinga iba yitezweho gukora itandukaniro mu buzima bw’abaturage yagenewe, nyamara bikarangira isize igihombo gikomeye cyane, rimwe na rimwe bikarangira isubije ku isuka abayishoramo akayabo.

Iyi ni imwe mu mishinga yashowemo menshi kurusha indi ku Isi, nyamara bikarangira itageze kubyo yari yitezweho.

Interstate H3 muri Hawaii

Umuhanda H-3 nubwo ufite ubwiza buhambaye, benshi bemeza ko akamaro kawo ntaho gahuriye n'akayabo kawutanzweho

Hawaii ni ikirwa giherereye mu nyanja ya Pacifique, kiba na kimwe muri Leta Zunze z’Amerika. Iki kirwa kigizwe n’ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo batandukanye.

Mu 1989 nibwo Amerika yatangije umushinga Interstate H3, wo kubaka umuhanda uhuza ibirindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi biherereye Pearl Harbor mu majyepfo ya Hawai n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere, biherereye mu Burasirazuba bwa Hawaii.

Uyu muhanda watashywe mu 1997 utwara akayabo ka miliyari 1.3 y’amadolari , bivuze ko ikilometero kimwe gusa cyatwaye asaga miliyoni 50$.

N’ubwo abawuhanze amaso badahema kubona ubwiza bw’awo bitewe n’ubuhanga wubakanye, hari abantu benshi bakomeza kuwinubira cyane ko umumaro wawo uhabanye cyane n’akayabo kawutanzweho.

Zimwe mu ngingo bagaragaza harimo ko impamvu z’ubwirinzi zagaragazwaga ujya kubakwa zarangiranye n’intambara y’ubutita, bivuze ko bitakiri ngobwa gutakaza aya ma miliyari wubaka igikorwaremezo kidakenewe, ikindi n’uko nta nzira iwushamikiyeho yerekeza mu mujyi wa Honolulu ufatwa nk’umurwa mukuru wa Hawai, bituma ufatwa nk’umuhanda utagira icyerekezo.

Benshi mu baturage ba kavukire batuye Hawaii banga kuwukoresha kuko bawufata nk’uwavumwe kubera bimwe mu birango by’umuco n’amadini yabo byangijwe mu gihe cyo kuwubaka. Ibi bituma uyu muhanda ukoreshwa n’abantu mbarwa.

Ciudad re our Central Airport muri Espagne

Ikibuga cy’indege cya Ciudad re our Central cyubakishijwe miliyari 1.3$ kigurishwa ibihumbi 10 by'amayero

Espagne ni kimwe mu bihugu bisurwa cyane mu Burayi, iyi ikaba ari nayo mpamvu usaga ikibuga cy’indege gikuru giherereye i Madrid gihora cyuzuye urujya n’uruza rw’abantu.

Muri 2008 hatangijwe umushinga wo kubaka ikindi kibuga cy’indege cya Ciudad re our Central ngo cyunganire icy’i Madrid kwakira abashyitsi bagiye mu biruhuko imbere no hanze y’igihugu.

Iki kibuga cyubatswe mu bilometero 200 uvuye i Madrid cyuzura muri 2009 gitwaye akayabo ka miliyari 1.3 y’amadolari.

Iki kibuga cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10 ku mwaka. Gifite imwe mu mihanda indenge zihagurukiraho miremire mu Burayi.

Mu mwaka wa 2009 ubwo iki kibuga cyatangiraga gukora, byagaragaraga ko cyari gikwiye miliyari 1.3$ yagishowemo kugeza muri 2012 ubwo sosiyete ya CR Aeropuertos yagicunganga itangaje ko yahombye.

Bimwe mu byabangamiye imikorere yacyo hari nko kuba abagenzi barinubiraga gukora ingendo ndende berekeza aho giherereye, na sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere nyinshi zahisemo gukoresha ikibuga cy’i Madrid.

Ibi byateje igihombo gikomeye cyane ku buryo muri 2013 Ciudad re our Central yari imaze kugira umwenda wa miliyoni 350$.

Iki kibuga cyabaye imburamumaro kugeza muri 2019 ubwo cyagurishwaga mu cyamura, maze cyegukanwa na sosiyete y’abashoramari bo mu Bushinwa Tzaneen International igitanzeho ibihumbi 10 by’amayero.

Naypyidaw muri Myanmar

Amahoteli meza muri Naypidaw ntapfa kubona abakiliya kuko nta rujya n'uruza

Mu mwaka wa 2002, abayozi ba Guverinoma ya Myanmar iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya, yatangije umushinga wo kwimura umurwa mukuru mu ibanga, bakawuvana Yangon bawerekeza Naypidaw.

Impamvu zo kwimura umurwa mukuru ntizatangajwe ariko hagiye hashyirwa mu majwi ko Leta yakurikije inama z’inzobere mu mihundagurikire y’ikirere cyane ko umurwa wa Yangon wari uherereye ku nkombe z’inyanja y’u Buhinde.

Ibikorwa byo kubaka umujyi mushya wa Naypidaw byatwaye akayabo ka miliyari 4$.

Uyu mujyi ufite ibyiza byose byakurura abakerarugendo nka za hoteli z’akataraboneka zirenga ijana, ibibuga bya golf, inzu ndangamurage, imwe mu mihanda migari ku Isi n’ibindi.

Igitangaje n’uko uyu mujyi utuwe n’abaturage mbarwa aho utuwe n’abari munsi ya miliyoni, nabwo abenshi muri abo baherereye mu bice by’utujagari n’ubundi byari bisanzwe mbere y’uko uwo mujyi wubakwa.

Naypidaw yubatswe hateganywa ko izajya iba yuzuye urujya n’uruza rw’abantu, ariko ubu ntabo wahasanga. Mu mihanda migari cyane nta kinyabiziga wapfa kubonamo, ikibuga cy’indege cyagenewe kwakira abantu miliyoni 3.5 ku mwaka, ariko abagikoresha ku munsi iyo babaye benshi ntibagera mu 100, ibyumba byinshi by’amahoteli y’ibitangaza usanga bibereye aho.

Amahahiro menshi usanga akoreshwa n’abantu mbarwa biganjemo abari mu nzego zo hejuru mu buyobozi. Ibi biterwa n’uko igiciro cyo kubona serivisi za ngombwa nk’amashuri, ubuvuzi n’izindi zitandukanye kiri hejuru cyane.

Yucca Mountain muri Amerika

Umushinga wo kubaka ububiko bw'imyanda ituruka mu nganda zikora ibisasu bya kirimbuzi wasubitswe nyuma yo gutangwaho miliyari 17$

Muri 2002 Leza Zunze Ubumwe za Amerika zatangije umushinga wo kubika ububiko bw’imyanda ituruka mu nganda zikora ibisasu bya kirimbuzi (Nuclear respository waste).

Uyu mushinga washyizwe ku musozi wa Yucca uherereye muri leta ya Nevada, kubera ko wari ahitaruye ibice bituwemo, ukanaba hafi y’izi nganda zikora ibisasu bya kirimbuzi (nuclear sites).

Imyanda yo mu gihugu yose yagombaga kujya ishyirwa mu muyoboro wubatswe ku musozi wa Yucca, ukaba ufite metero 300 z’ubujyakuzimu.

Uyu mushinga waje kwitambikwa na bamwe mu baturage bagaragazaga ingaruka ushobora guteza ku bidukikije wangiza isoko y’amazi y’umugezi wa Amargosa usanzwe wifashishwa n’abaturage batuye mu gishanga cya Amargosa.

Muri 2010 Leta ya Barack Obama yahagaritse gushora amafaranga mu bikorwa byo gukomeza uyu mushinga. Nyuma y’imyaka 3 urukiko rw’ikirenga rwategetse ko imirimo yo kubaka iki kimoteri ikomeza, gusa byagiye bidindira.

Kugeza ubu Leta iyobowe na Biden yagaragaje ubushake buke bwo gukomeza uyu mushinga, nyamara kuva watangira wari umaze gutwara akayabo ka miliyari 17$.

Umujyi wa Naypidaw wubakishijwe akayabo hagamijwe kuhimurira umurwa mukuru wa Myanmar
Uyu mushinga washyizwe ku musozi wa Yucca kubera ko wari kure y'uduce dutuwemo abantu
Iki kibuga cy'indege byarangiye kugurishijwe ibihumbi 10 by'amayero
Buri kilometero kimwe gusa cy'uyu muhanda wo muri Hawaii cyatwaye akayabo ka miliyoni 50 z'amadolari
Abaturage banze gutura muri uyu mujyi kubera ko uhenze cyane
Abantu binubiye ko iki kibuga giherereye kure y'umujyi wa Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .