00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugero rw’imyubakire ikwiriye uduce duhanamye n’ibibanza biri ahari urutare mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 October 2021 saa 07:39
Yasuwe :

Mu bihugu byateye imbere, ahantu hari imisozi niho haba hari inzu z’akataraboneka zituwemo n’abantu bifite ku buryo bene utwo duce, ikibanza cyaho nta muntu usanzwe wakigondera. Impamvu ni uko ari bo baba bafite ubushobozi bwo gutunganya icyo kibanza, bakagikoreraho umushinga ujyanye n’igihe kandi udashobora kwangizwa n’ibiza.

Bahakundira kandi kuba haba ari ahantu hirengeye, hatuma babasha guterera amaso hirya no hino bakabona ibice nyaburanga bibakikije.

Ni ko biba binameze kuri twa duce umuntu ageramo agasanga kutwubakamo biragoye, nk’ahantu haba hari urutare, amabuye menshi n’ibindi. Ahandi aho usanga ari ho abakire bayobotse, bakahashyira inzu zifite umwihariko kandi zitangiza ibidukikije.

Mu bihugu byacu, usanga utwo duce tutaganwa cyane, urugero niba ari ahantu hari amabuye cyangwa se urutare, abenshi barahatinya kuko baba bumva ko bizabatwara amafaranga menshi kugira ngo bahasize. Icyo gihe, bahitamo kujya kubaka mu bibanza biteye neza biri ahantu hari imirambi, ha handi hameze nk’ahari imisozi cyangwa se urutare bakahareka.

Abazobereye iby’ubwubatsi batanga inama ko mu gihe umuntu abonye ikibanza giteye muri ubwo buryo adakwiriye kugifata nk’ikigoranye kucyubaka, ahubwo ari igihe cyiza cyo kubaka inzu yihariye.

Umuyobozi wa Sosiyete izobereye mu bwubatsi bw’inzu ya FDG Africa, Johnson Bigwi, yabwiye IGIHE ko ahenshi mu Rwanda hari ibibanza bigiye kumera kimwe.

Usanga bimwe biri ahantu h’imirambi, hejuru cyangwa haruguru y’umuhanda, ibiri ahantu hasa n’ahahanamye n’ibindi biri mu misozi cyane ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi. Aho hahanamye ni ho benshi bakunda kwita mu manegeka.

Mu gusobanura uburyo bene ibyo bibanza biba bikwiriye kubakwa, Bigwi yifashishije urugero rw’inzu sosiyete ye yubatse. Iyo nzu aho yubatse ni ahantu ku rutare.

Ubusanzwe, abantu benshi iyo bagiye kubaka, usanga basiza ibibanza ku buryo biba biringaniye neza. Icyo gihe bitwara amafaranga menshi kandi na rya taka basije kubona aho barishyira ugasanga biragoranye.

Bigwi yavuze ko ubwo bubakaga aho hantu, iyo basiza byari gusaba guturitsa urutambi kugira ngo aho hantu haringanire.

Ati “Cyari ikibanza cy’ibuye, kugira ngo bikunde ko tuhasiza, kugira ngo tugere aho umuhanda utereye, keretse iyo tuzana urutambi cyangwa tugashyiraho abantu bo kumara igihe kinini bari gucukura ayo mabuye yose bayakuraho.”

FDG Africa ifite umwihariko ko imiterere y’ikibanza ari yo iba igomba kugena n’uburyo inzu igomba kuba imeze kandi ikarangira imeze neza bitanasabye kongera amafaranga ngo ihende cyane.

Yakomeje agira ati “Twahise tubwira nyirayo tuti ’aho kugira ngo duteme rya buye, inzu twayishyira hejuru yaryo ahubwo ibindi bikorwa bikajya bigenda bimanuka ubundi tugashyiraho n’ingazi zizamuka.”

Iyo myubakire ituma iyo winjiye mu nzu, hari aho ugera ukabona hari hasi ahandi hari hejuru, ariko uburyo bikoze, nta muntu watekereza ko ari inenge ikibanza cyari gifite ahubwo bitanga isura nziza itari kuboneka iyo ikibanza kiba gisije.

Ati “Inzu yose yavuye ku buryo ikibanza kimeze, ahari hamanutse hasi twarahamanuye, ahari hazamuye twarahazamuye kuhajya ni ingazi. Ahamanuye naho twarahamanuye bituma no mu nzu hari aho umanuka kugira ngo ugere ku kindi gice. Ibyo byagiye bidufasha kugira ngo ugabanye ikiguzi ku buryo ikibanza mugikurikira aho kigiye.”

Ikibanza kiri ahantu hahanamye si kibi

Bigwi asobanura ko impamvu abantu batekereza ko ibibanza biri ahantu hahanamye ari bibi, ari uko baba batabihaye umwanya ngo batekereze ukuntu babibyaza umusaruro.

Ati “Abantu baba bakwiriye gutekereza ko ibyo bibanza hari impamvu biri aho, kandi hashobora kuba hari uburyo bwo kubaha ikibanza ugakuramo ikintu cyiza.”

Ubwo bubakaga Piscine y’iyo nzu, byasabye gusa n’abayitereka mu buryo bumeze nk’umuvure bidasabye gucukura ngo ijye hasi.

Ati “Ibintu byagiye bitugora, byari ukumenya uburyo tubaha piscine kuko ntabwo byari kudushobokera gucukura umwobo ahantu tugiye kuyishyira. Ahubwo byabaye ngombwa ko tuyikora nk’ikigega cyangwa se nk’ibase tukubaka ku mpande, ubundi igahita imera nk’itendetse.”

Muhirwa Jean Baptiste ukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi muri FDG Africa, asobanura ko ikibazo kijya gikunda kubaho mu myubakire, ari uko abantu badaha agaciro inyigo ikwiriye.

Ati “Mu Rwanda turi mu gihugu cy’imisozi igihumbi, ahantu henshi ni mu misozi, usanga abantu nta bumenyi buhagije bafite bwo guhangana n’imiterere y’imisozi dufite ahubwo bayikurikire badashatse gukora ibinyuranye na yo.”

“Ahantu dufite hitwa mu manegeka, hakorewe inyigo y’ubuhanga hakanubakwa neza, niho heza dufite hatuma tugira inzu nyaburanga zakurura ubukerarugendo. Zaba ari inzu zubatse neza zakorewe inyigo nziza, icyari amanegeka gishobora guhinduka ahantu nyaburanga.”

Abubaka inzu mu Rwanda bagirwa inama yo gukurikiza igishushanyo mbonera cyemejwe, kigena inzu runaka ziba zigomba kubakwa mu gace runaka bitewe n’uburyo ubutaka bwaho buteye. Hari aho ubutaka biba ngombwa ko bubanza gupimwa muri laboratwari kugira ngo bube bwizewe ko butateza inkangu mu gihe haba hubatsweho inzu runaka.

Iyi nyubako aho yubatse, hatanga ishusho y'uburyo iyo hakozwe inyigo nziza buri gihe igihangano kivamo giteye amabengeza
Iyi nzu uyirimo aba yitegeye hakurya neza
Abakora imishinga y'ubwubatsi bagirwa inama yo gukora inyigo inoze kandi ijyanye n'aho ubutaka buherereye
Piscine yubatse mu buryo bumeze nk'ibase kuko bitashobokaga gucukura hasi
Abafite inzu bagirwa inama kandi yo kumenya amabara bakoresha ku buryo ayongerera ubwiza
Imitako y'ubwoko butandukanye iri mu bituma inzu iyo yuzuye igira indi sura
Ibikoresho byo mu nzu byinshi muri iki gihe bisigaye bikorerwa mu Rwanda bitandukanye n'uko mbere byabaga bimeze
Intebe ziteye muri ubu buryo zishobora kuba nk'umutako ku rundi ruhande zigakoreshwa mu nzu
Bigwi agira inama abantu ko mu gihe bari gushaka ibikoresho byo gushyira mu nzu, bifashisha abantu babizobereye bashobora kubagira inama y'ibyo bakoresha n'uburyo babishyira mu nzu
Mu kubaka Piscine y'iyi nzu byasabye ko hadacukurwa umwobo ahubwo yubakwa bijyanye n'imiterere y'ikibanza
Aho iyi nyubako iherereye ni ku rutare ku buryo gucukura ngo abubatsi bajye hasi bitari gupfa gushoboka
Bigwi ari kumwe n'abakozi be mu minsi ya mbere yo kubaka iyi nzu
Mu gutangira kubaka, basanze ahari ikibanza ari ku rutare

Amafoto: Igirubuntu Darcy & FDG Africa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .