00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako 513 ni zo zonyine zifite icyangombwa cyo gukorerwamo mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 November 2021 saa 08:25
Yasuwe :

Inyubako 513 zigeretse ni zo zifite icyangombwa cyo gukorerwamo mu gihugu hose kugeza ubu, mu gihe buri nzu yakabaye igifite.

Gitangwa nyuma y’igenzura n’ubusesenguzi bikorwa n’inzego zitandukanye harebwa ko iyo nzu nta byago yateza.

Muri Gashyantare 2021, havuzwe inkuru y’inyubako igeretse kabiri ikorerwamo n’Akarere ka Rutsiro yavaga nyuma y’imyaka ine gusa yuzuye itwaye miliyoni 750 Frw.

Uwari Umuyobozi wako, Ayinkamiye Emérence, yasobanuye ko byatewe n’imyubakire kuko imireko yakiraga amazi menshi bigatuma asubira mu gisenge.

Urwo ni urugero rumwe muri nyinshi z’inyubako zikorerwamo nyuma y’igihe gito zikagaragaza ibibazo, ibishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazikoreramo utibagiwe no kuba ibihagenewe bitakorwa neza kubera iryo yangirika.

Nko muri iyo ya Rutsiro bamwe mu bayitangiragamo serivisi barimutse bajya gukodesha ahandi kuko basangaga ibikoresho byangiritse igihe imvura yagwaga amazi akaza mu biro badahari cyangwa baba bahari bakabura uko bakira ababagana.

Uretse ibyo, umuntu yanatekereza ko kuba ayo mazi yamanukana mu nkuta bishobora gutuma zangirika zikaba zagwira abayirimo.

Icyakora amakuru ahari ni uko ubu iyo nyubako irimo gusanwa neza kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umugenzuzi w’Imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), Eng Amizero Gisele, yavuze ko ubusanzwe hari uburyo bwagenwe bwo kugenzura inyubako mbere y’uko zitangira gukorerwamo.

Ati “Ni itegeko ko inyubako ibanza gusaba icyangombwa cyo gukorerwamo (Occupation Permit) kugira ngo n’ibyo byo kuba haba hari inenge ifite nko kwiyasa [imitutu], kuva n’izindi nenge zose zishoboka byose birebwe.”

“Hari n’ibindi bisabwa, byaba byuzuye akagihabwa, byaba bituzuye agasabwa kubikosora akabona kugihabwa.”

Mu Rwanda hose, inyubako 513 ni zo zonyine zigifite

Nubwo icyo cyangombwa cyagombye guhabwa inyubako iyo ari yo yose, Eng Amizero yavuze ko kugeza ubu igenzura rikorerwa inyubako zigeretse gusa kuko ari zo zakira abantu benshi.

Imibare ya RHA yerekana ko magingo aya inyubako zigifite mu gihugu hose ari 513. Zirimo 359 zo mu Mujyi wa Kigali, 74 zo mu Burengerazuba, 31 zo mu Majyaruguru, 28 zo mu Burasirazuba na 21 zo mu Majyepfo.

Iyo inyubako imaze kuzura, hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwitwa “BPMIS” nyir’inzu akoresha asaba icyangombwa. Ubusabe bwe bunyuzwa ku karere bugasesengurwa hagendewe ku bisabwa, hakarebwa ibyuzuzuye n’ibibura.

Ibibura arabibwirwa akabikosora dosiye yamara kuzura agahabwa icyangombwa.

Eng Amizero yavuze ko inzego zigira uruhare muri iryo genzura n’ubusesenguzi zirimo RHA, Akarere ndetse na Polisi.

Ati “Polisi ibizamo kubera inkongi z’imiriro zishobora kwibasira inyubako. Ni bo baba bazi ibipimo by’iminwa inyuramo amazi y’imodoka zabo bazimisha.”

Yemeje ko icyo cyangombwa kiri ku rwego mpuzamahanga kuko ibipimo bigenderwaho mu igenzura byashyizweho hifashishijwe ibyo mu bihugu bitandukanye. Byose bikubiye mu gitabo gikusanya amabwiriza agenga imyubakire mu gihugu cyitwa “Rwanda Building code”.

Habaho n’uruhushya rw’agateganyo

Mu gihe bigaragaye ko hari ibisabwa kugira ngo inyubako ikorerwemo inzu runaka yujuje hakaba n’ibindi bike bibura, ishobora guhabwa icyangombwa cy’agateganyo kimara amezi atatu yongerwa rimwe gusa.

Uwo mugenzuzi yatanze urugero ko nk’inyubako ishobora kuba ikeneye kizimyamoto 30 ariko ikaba ifite 20.

Ati “Bitewe n’ubwihutirwe bw’inzu, [nyirayo] ashobora guhabwa uruhushya rw’agateganyo mu gihe acyisuganya ashaka ibyo bindi bibura.”

Mu nama yo ku wa 14 Ukwakira 2021 yahuje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amasoko ya Leta (RPPA), ba rwiyemezamirimo, abakora inyigo, abakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo, abashinzwe kurwanya ruswa ndetse n’inzego za Leta zitandukanye; hagaragajwe ko inyigo zisondetse ari zo pfundo ry’ibikorwa bitaramba.

Ibyo byiyongeraho ruswa igaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta kugeza ubu iri ku kigero cya 63,3%.

Eng Amizero yasobanuye ko hari igihe kigenwe rwiyemezamirimo aba agomba guha nyir’inzu kugira ngo nihagira inenge igaragaza azazikosore.

Akenshi kiba ari umwaka umwe, ari nawo utangwamo uruhushya rw’agateganyo. Nyuma habaho kuyimwegurira.

Yakomeje ati “Iyo inzu imaze kwakirwa biba bivuze ko wayemeye kandi ibyo wasabye ari byo wahawe.”

Inenge zigaragaye nyuma y’uwo mwaka nyir’inzu aba agomba kuzimenyera, ari naho uwo mugenzuzi ahera asaba abafite inyubako gukorana n’amasosiyete azibungabunga kugira ngo zirambe.

Inenge zikomeye ba rwiyemezamirimo baziryozwa mu myaka 10

Kuba nyir’inzu agomba kwimenyera inenge zayigaragaraho yamaze kuyegurirwa na rwiyemezamirimo nabyo bigira aho bigarukira.

Eng Amizero yavuze ko uretse izoroheje nko kuba ibati ryaba ritariho neza, idirishya ridafungika, kuva cyangwa ibindi bishobora gusanwa vuba; iyo hagaragaye inenge ikomeye cyane itatewe n’ibiza kamere iba igomba kuryozwa uwubatse inzu.

Ati “Nk’igihe inzu yiyashije umututu ntabwo babitindaho ngo barasana, bagomba kubanza barokora abantu barimo kuko iri mu kaga.”

”Hakorwa n’isuzuma ryimbitse bakamenya icyabiteye. Iyo bigaragaye ko atari ibiza, hari n’abantu bayubatse bagomba kubiryozwa kuko ni imyubakire mibi.”

Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda ruteganya ko uwubatse inzu ikagaragaza ibibazo nk’ibyo byo kudatekana mu gihe kitarenze imyaka 10 ayitanze, aba agomba kubiryozwa.

Aya ni amazi yari yaje mu nyubako imvura imaze kugwa
Inyubako y'Akarere ka Rutsiro yavuye imaze imyaka ine gusa ikorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .