00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu eshanu za mbere zihenze ku Isi

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 20 May 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Haba ibintu bidasanzwe ku isi, uhereye ku bya karemano nk’imisozi miremire ukagera ku nyanja ngari, ibyakozwe n’abantu nk’ikoranabuhanga, inyubako n’ibindi tubona mu buzima bwa buri minsi.

Mu bitangaje muntu yagezeho akoresheje imbaraga ze, imyubakire (inzu) ziri mu bya mbere. Hari n’abo Bibiliya ivuga ko abantu ba kera bifashishije ubuhanga bwabo mu kubaka bashaka kugera ku Mana nubwo byaje kubananira.

Kuri iyi si rero, hari inzu ushobora kureba ugatangazwa n’ubwiza bwayo ariko ugatangara cyane umenye agaciro kazo.

Izi ni zimwe mu nzu ziboneka hirya no hino ku Isi ziri mu zihenze kurusha izindi.

Buckingham Palace

Inzu ya mbere ihenze ku isi ituwemo n'umwamikazi w'u Bwongereza

Buckingham Palace ni yo nzu ya mbere ihenze ku isi. Iyi nzu cyangwa ingoro y’ubwami iherereye mu Bwongereza, ikaba ifite agaciro ka miliyari 2,9 z’amadolari.

Buckingham Palace yubatswe mu 1703. Yagiye ivugururwa kenshi ngo ijyane n’ibihe akaba ari yo mpamvu ifite imitako myinshi kandi myiza itandukanye.

Ni inzu ifite agaciro cyane kuko ari yo umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth wa Kabiri (Elizabeth II) atuyemo. Ni na yo abandi bami n’abamikazi bamubanjirije batuyemo ubwo yari imaze kubakwa.

Iyu nzu ifite ibyumba bigera kuri 775. Muri byo harimo ibyumba 52 byo kuraramo, ubwiherero 78, ibyumba 92 bikoreshwa nk’ibiro ndetse n’ibyumba 200 by’abakozi.

Mu byumba bigize iyi nzu harimo icyumba cyo gucurangiramo, ibyumba bitatu byo gushushanyirizamo, ikagira ahantu ho kumurikira amafoto, ubusitani bw’imbere bunini n’ibindi.

Antillia

Antillia ni inzu yubatswe mu buryo butangaje

Antillia niyo nzu ya kabiri ihenze ku isi. Iyi nzu iherereye muri Mumbai ikaba ifite agaciro ka miliyari 2,6 z’amadolari.

Iyi nzu ni iy’umuherwe wa mbere mu Buhinde, Mukesh Ambani ufite imitungo ya miliyari 95,7 z’amadolari.

Iyi nyubako irihariye haba mu myubakire n’imitako iyigize. Bivugwa umuriro ikoresha ku munsi wakoreshwa mu ngo 7000.

Antillia ifite icyumba cyo kubyiniramo, icyo kureberamo filime cyakwicarwamo n’abantu 80 n’ibindi. Ifite amagorofa 27 ikaba ikorwamo n’abakozi bagera kuri 600.

Igorofa esheshatu mu ziyigize ni ’parking’ yihariye ijyamo imodoka zigera kuri 168. Ni inzu ishobora guhangana n’imitingito ikomeye ntigire icyo iba.

Ifite ahantu hatatu haparika kajugujugu n’icyumba cyiswe icy’urubura gifasha umuryango wa Ambani guhangana n’ubushyuhe bwo muri Mumbai.

Villa Leopolda

Villa Leopolda yaguzwe na Leopold II nk'inzu yo kuza kuruhukiramo

Iyi nzu nziza cyane yahoze ari iy’umwami Leopold II w’u Bubiligi. Iherereye mu Bufaransa, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 750 z’amadolari.

Iyi nzu yubatswe kuri hegitari zigera kuri 50, irimo ibyumba 11 kandi ifite ubwiherero 14, aho kurebera filime, urubyiniro n’isomero.

Iki kibanza kigizwe n’ibibuga by’imikino, ubusitani buzengurutse inzu yose buriho ibiti by’ubwoko bwinshi.

Villa les Cèdres

Ifite ubusitani bwiza n'ibiti byinshi

Iyi nzu iherereye muri Saint Jean Cap Ferrat mu Bufaransa, yubatswe mu 1830. Ifite agaciro ka miliyoni 450 z’amadolari.

Ifite amateka atangaje kuko yigeze kugurwa n’Umwami w’u Bubiligi Leopold II, mu 1904 ayiguriye inshoreke ye Blanche de la Croix. Yayiguze ku mafaranga agera kuri miliyoni 500 z’amayero bivugwa ko yayakuye mu mitungo yakuye muri Congo mu gihe cy’ubukoloni.

Iyi nzu irimo ibyumba 14 byo kuraramo birebana n’inyanja. Igizwe na hegitari zirenga 35 z’ubusitani, irimo ibibuga by’umupira, ifite ikiraro kinini gishobora kubamo amafarashi agera kuri 30 hamwe na pisine nini yo kogeramo igera muri metero 50 hamwe n’isomero rifite ibitabo birenga 3.000.

Yagiye igurwa n’abantu batandukanye. Ubu itunzwe na Rinat Akhmetov.

Les Palais Bulles

Les Palais Bulles ni inzu yubatswe mu buryo budasanzwe

Les Palais Bulles, ni inzu ifite agaciro ka miliyoni 390 z’amadolari ikaba iherereye muri Théoule-sur-Mer mu Bufaransa.

Le Palais Bulles yubatswe n’Umwubatsi w’umunya Hungrie, Antti Lovag hagati ya 1975-1989. Izina ryayo rituruka ku rukurikirane y’ibyumba bizengurutse birebana n’inyanja ya Méditerranée.

Ifite ’piscine’ eshatu, ubusitani bwinshi. Kuri ubu ifitwe na Pierre Cardin, umunyamideli wavukiye mu Butaliyani.

Palais Bulles irebana n’inyanja ya Méditerranée.
Iyi nzu izwi muri filime 'to catch a thief' yakinwemo na Grace Kelly na Cary Grant
Amafaranga Leopold II yaguze Villa les Cèdres yayavanye mu mitungo yakuye muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .