00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abafaransa rwatangiye kubaka izindi nzu ku i Rebero mu mushinga wa ‘Isange Estate’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 February 2022 saa 05:15
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwubatsi “Imara Properties” yatangije icyiciro cya kabiri cy’umushinga ‘Isange Estate’, wo kubaka inzu zigezweho zo guturamo ku musozi wa Rebera mu mujyi wa Kigali.

Ni inzu zijyanye n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Kigali, zibungabunga ibidukikije kandi zubakishije ibikoresho byinshi by’imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kigizwe n’inzu 15, kizasozwa muri Nyakanga uyu mwaka, kigasanganirwa n’icya kabiri kizaba kigizwe n’inzu 16 zitandukanye bitewe n’amikoro ya buri wese.

Abashinze sosiyete “Imara Properties”, intego ni ugufasha u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, kubonera amacumbi abawutuye kandi ajyanye n’igihe, nyuma y’iminsi hagaragazwa ikibazo cy’amacumbi n’inzu zo guturamo ziberanye n’umujyi wa mbere usukuye muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Imara Properties, David Benazeraf, aherutse kubwira IGIHE ko ubwitabire bw’abakiliya mu cyiciro cya mbere aribwo bwabateye imbaraga zo gukomeza kubaka icyiciro cya kabiri, kandi ko biteguye gukomeza.

Ati “Icyiciro cya mbere kizarangira muri Nyakanga kandi 93 % by’inzu zirimo zamaze kugurishwa. Ni inzu zigezweho, zubatswe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, zujuje ibyangombwa byose.”

Icyiciro cya kabiri cy’umushinga kizaba kigizwe n’inzu 12 z’ama-apartments ndetse n’inzu esheshatu zizwi nka villa. Ni inzu zishobora kugurishwa cyangwa zigakodeshwa.

Harimo inzu z’ubwoko butandukanye zifite ibyumba byo kuraramo, ubwogero, igikoni, parking, ubusitani ndetse n’icyumba cy’imyitozo ngororamubiri (gym).

David Benazeraf yavuze ko batangije poromosiyo ku bantu bazagura cyangwa bazakodeshamo inzu mbere ya tariki 28 Gashyantare uyu mwaka, kuko bazagabanyirizwa ku kigero cya 5 %.

Bateganyije kandi uburyo bwo korohereza abantu kwishyura, aho ushobora kwishyura 90% by’igiciro cyose cy’inzu hanyuma 10 % ukazayishyura nyuma.

Ushobora no kwishyura mu bundi buryo ukwezi kwa mbere wishyura 10 %, ukwa kabiri ukishyura 20 %, ukwa gatatu ugatanga 30% ndetse n’ukwa kane, hanyuma ku kwezi kwa gatanu ikishyura 10 %.

Ushobora no kwishyura 30 %, ubwa nyuma ukishyura 70 %. Inzu imwe iba ifite ibyumba bitatu cyangwa bine.

Isange estate Rebero ni umudugudu uherereye mu gace gatuje aho uba witegeye Umujyi wa Kigali wose.

Muri aka gace hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye nka Kigali Cultural Village n’ibindi.

“Isange Estate”, ni igitekerezo cy’abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Watangiriye mu bitekerezo ubwo aba banyarwanda barimo Serge Kamuhinda uyobora Volkswagen mu Rwanda; Aimé Bakata Nkunzi ukora mu bijyanye no gushushanya inzu na Alain Ngirinshuti usigaye ari mu buyobozi bukuru bwa RSSB bahuriraga na bagenzi babo mu mahanga aho bigaga.

Izo nshuti zatangiye gusura u Rwanda, ariko iterambere ryarwo rikazikora ku mutima, maze bose biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakora umushinga wunganira urugendo igihugu kirimo. Bahise bashinga sosiyete y’ubwubatsi bise “Imara Properties” bahuriyeho ari batandatu.

Ku muntu ushaka inzu imwe muri uyu mushinga, avugana na Imara Properties anyuze kuri Website yayo ya https://www.imara-properties.com agasobanurirwa uko umushinga uteye.

Izi nzu harimo apartments na villa
Mu cyiciro cya kabiri cya Isange Estate, hashyizweho uburyo bwo korohereza abashaka gutangira kwishyura gahoro gahoro
Aimé Bakata Nkunzi uri mu bashinze Imara Properties (ibumoso) aganira n'umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika icyiciro cya kabiri cy'izi nyubako
Uyu mudugudu ugizwe n'inzu zizwi nka apartments ndetse na villas
Abitabiriye itangizwa ry'icyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga bungurana ibitekerezo
Abifuza inzu muri Isange Estate basabwe gutangira kwishyura buhoro buhoro
Alain Ngirinshuti (ibumoso) ni umwe mu batangije uyu mushinga
Aimé Bakata Nkunzi ukora mu bijyanye no gushushanya inzu (iburyo) aganira n'abitabiriye
Ni umushinga umaze gukurura abantu benshi cyane abo muri Diaspora
Abatangije umushinga batangaza ku mugaragaro ko icyiciro cya kabiri cy’umushinga
Umuyobozi Mukuru wa Imara Properties, David Benazeraf yavuze ko biyemeje gufasha igihugu n'Abaturarwanda kubona inzu zigezweho
Aimé Bakata Nkunzi ari mu batangije Imara Properties

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .