00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kwagurwa, ubushobozi bwabyo bwikube kane

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 April 2024 saa 08:10
Yasuwe :

Imirimo yo gutangira kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Rwanda, KFH, bikava ku bitanda 167 bifite ubu bikagera ku byumba 770, izatangira gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira.

Biteganyijwe ko muri ibi bitaro hazongerwaho metero kare ziri hafi y’ibihumbi 88, iki gice kikazibanda ku kuvura indwara zidasanzwe zivurirwa mu Rwanda nko kubaga umutima, gusimbuza ingingo, kuvura kanseri n’izindi.

Nyuma yo kwagura ibitaro, inyubako zisanzwe na zo zizavugururwa hanyuma ziharirwe indwara z’abana n’abagore, hamwe na zimwe muri serivisi zari zihasanzwe zizagumamo.

Kugeza uyu munsi amafaranga iyo mirimo izatwara yamaze kuboneka. Azatangwa na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic yabwiye IGIHE ko umushinga wo kwagura ibi bitaro ugamije kongera imbaraga cyane cyane mu buvuzi bw’indwara zitandura no kongera ubushobozi bwo kwakira ababigana biyongerye kandi bazakomeza kwiyongera mu myaka 30 iri imbere.

Ati “Ibyo bizajyana no kwagura ubuvuzi bwo gusimbura ingingo. Uyu munsi turi gusimbura impyiko ariko mu myaka iri imbere tuzatangira no gusimbuza iz’umwijima n’impindura, nubwo izo gahunda zigikenewe kwigwaho no gutegurwa neza.”

“Uyu munsi turi kwigisha abaganga b’Abanyarwanda ibijyanye no gusimbura impyiko, nibimara gufata umurongo tuzajya ku zindi ngingo. Urumva ko tugomba kwagura serivisi tukagura n’aho zitangirwa kuko abaturage muri rusange n’abatugana by’umwihariko biyongera umwaka ku wundi.”

Mu bizakorwa harimo kongeraho ibitanda 600 birimo 300 bizashyirwa mu byumba byihariye byakira umurwayi umwe gusa, mu gihe ibindi 300 bizashyirwa mu byumba bishobora kwakira abantu babiri.

Impamvu y’ibyo bitanda bike mu cyumba ni ukugabanya uburyo abarwayi bahurira hamwe ari benshi, hirindwa ko bakwanduzanya indwara zimwe na zimwe zishobora kwandurirwa ahantu hari abantu benshi, nk’uko icyorezo cya Covid-19 cyabitanzemo isomo.

Nk’uko ubuyobozi bubitangaza, kwagura KFH biri mu murongo w’igihe kirekire “bitari ugukemura ibibazo bibangamiye ubuzima uyu munsi gusa, ahubwo hakemurwa iby’igihe kirekire nko mu myaka 30 iri imbere”.

Mu bindi bizibandwaho hazaba harimo ishami rijyanye no kuvura no kubaga indwara z’umutima.

Hazaba harimo kandi ibyumba bibarizwamo imashini zireba uko kanseri imeze, ibishiririza utunyangingo dutera kanseri, ibifasha kuvura kanseri hifashishijwe imirasire n’izindi zifasha guhangana n’iyi ndwara yibasiye Abanyarwanda.

Ibi bitaro bifite abakozi barenga 800 barimo abavura barenga 600, mu gihe inzobere z’abaganga zibarizwa ari 80, imibare biteganywa ko izikuba bijyanye n’uko n’ubushobozi buzaba bwazamutse

Umuyobozi wa KFH, Dr. Zerihun Abebe yeretse ibigo bishaka gutsindira isoko ryo kwagura ibi bitaro ibikenewe kugira ngo batange ubusabe bwabo bazi ibyo bagomba kwitaho
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahurije hamwe ibigo by'ubwubatsi bikomeye mu Rwanda kugira ngo harebwe ibyujuje ibisabwa bihabwe isoko
Umuyobozi wa KFH, Dr. Zerihun Abebe mu bitabiriye inama yo gushaka ikigo cyujuje ibyangombwa kugira ngo gihabwe isoko ryo kwagura ibi bitaro
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic yavuze ko bitarenze 2024 imirimo yo kwagura ibi bitaro izaba yatangiye
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic (ibumoso) ubwo yatangaga igitekerezo cy'uko bashaka Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizaba bimeze bimaze kuvugururwa
Abo mu bigo bitandukanye bisanzwe bikorera imirimo y'ubwubatsi mu Rwanda beretswe ubutaka bungana na meterokare ibihumbi 88 KFH izimurirwamo
Abayobozi b'ibigo bikomeye bikora ubwubatsi mu Rwanda byatambagijwe KFH berekwa n'ibikenewe ngo ibi bitaro byagurwe
Ubu butaka buherereye inyuma y'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ni bwo buzagurirwamo ibyo bitaro
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, KFH bigiye kwagurwa byongerweho ibitanda 600

Amafoto: Irakiza Yuhi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .