00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abafaransa rwatangiye kubaka izindi nzu mu mushinga ‘Isange Apartments Kibagabaga’

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 March 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwubatsi ya Imara Properties yamuritse icyiciro cya mbere cy’umushinga wa ‘Isange Apartments Kibagabaga’, wo kubaka inzu zigezweho ziherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni inzu zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, zibungabunga ibidukikije kandi zubakishije ibikoresho byinshi by’imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko iki cyiciro cy’uyu mushinga kigizwe n’inzu 11 zirimo icyenda za appartements zirimo izigira ibyumba bibiri cyangwa bitatu n’ibindi bikenerwa mu nzu nk’ubwogero n’igikoni.

Ni inzu kandi zirimo eshatu zizwi nka studio ni ukuvuga icyumba kimwe kiba kirimo uburyamo, ubwiherero, ubwogero n’uruganiriro ndetse n’igikoni biri ahantu hamwe, zose zikazuzura mu ntangiriro za 2025.

Harimo inzu z’ubwoko butandukanye zifite ibyumba byo kuraramo, ubwogero (piscine), igikoni, parking zo hanze n’iz’icyubahiro, ubusitani ndetse zashyiriweho ahantu ho gukorera imyitozo ngororamubiri haherereye hejuru y’igisenge.

Iki kigo kizobereye mu bijyanye n’imyubakire, gikorera mu Rwanda mu buryo bubiri, aho cyubaka inzu zizwi nka villa ndetse n’izindi z’ama-apartments, zose zishobora kugurishwa cyangwa zigakodeshwa.

Izi nzu zigiye kubakwa hafi y’ibikorwaremezo ni ukuvuga hafi ya kaburimbo, hafi y’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse n’amashuri ku buryo uhatura abonera hafi serivisi zose ashobora gukera.

Umuyobozi Mukuru wa Imara Properties, David Benazeraf, yabwiye IGIHE ko uyu munsi hari inzu zirindwi zishobora kugurishwa, aho ushobora kubegera bitarenze hagati muri Gicurasi ashobora kugabanyirizwaho 5% by’agaciro k’inzu.

Ati “Ubu twavuye ku Irebero twerekeza Kibagabaga. Turashaka gukomeza kubaka inzu zigezweho. Kuri iyi nshuro ni izigera kuri 11 zirimo appartements na studio. Twabanje kubanza gukusanya ibitekerezo mu gihe kigera ku mwaka kugira ngo dutangire kubaka ariko dushingiye ku byifuzo by’abatugana."

Uretse Umushinga wa Isange Apartments Kibagabaga, Imara Properties ifite undi mushinga wo kubaka umudugudu wiswe Ituze, uherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro.

Ni umushinga w’inzu 50 hakazubakwamo n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi nkenerwa mu mudugudu, bigateganywa ko bitarenze mu Ukuboza 2024 zose zizaba zaruzuye.

Benazeraf ati “Dufite inzu hariya, zimwe turi kuzisoza. Dufite n’ibibanza ariko ubu ibyo mu cyiciro cya mbere byamaze kugurishwa byose. Twamaze gufungura ikindi cyiciro gishya cy’ibibanza ubishaka yatwegera.”

Ni umushinga usanga indi yamaze kuzura iki kigo cyubatse mu mushinga ‘Isange Estate’ watekerejwe cy’Abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Ni imishinga irimo icyiciro cya mbere cya Isange Estate cyari kigizwe n’inzu zo mu bwoko bwa villa 15 zubatswe ku Musozi wa Rebero, zitangwa muri Nyakanga 2022.

Icyiciro cya mbere cyakurikiwe n’icya kabiri cyari kigizwe n’inzu 18 zigizwe n’inzu 12 z’ama-apartments ndetse n’inzu esheshatu zizwi nka villa zose zikaba zaramaze kugurwa.

Iyi mishinga yose yatangiriye mu bitekerezo ubwo aba Abanyarwanda batatu barimo Serge Kamuhinda, Aimé Bakata Nkunzi na Alain Ngirinshuti bahuriraga na bagenzi babo mu mahanga aho bigaga.

Izo nshuti zatangiye gusura u Rwanda, ariko iterambere ryarwo rikazikora ku mutima, maze bose biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakora umushinga wunganira urugendo igihugu kirimo. Bahise bashinga sosiyete y’ubwubatsi bise “Imara Properties” bahuriyeho ari batandatu.

Ibijyanye n’ibiciro by’izi nzu zubakwa bibanza kuganirwaho n’ushaka kuyigura ariko mu korohereza abantu kwishyura, umuntu aba ashobora kwishyura 90% by’igiciro cyose cy’inzu hanyuma 10 % ukazayishyura nyuma.

Ushobora no kwishyura mu bundi buryo ukwezi kwa mbere wishyura 10 %, ukwa kabiri ukishyura 20 %, ukwa gatatu ugatanga 30% ndetse n’ukwa kane, hanyuma ku kwezi kwa gatanu ukishyura 10 %, ushobora no kwishyura 30 %, ubwa nyuma ukishyura 70 %.

Uyu muyobozi avuga ko Abaturarwanda bose n’ababa hanze bashaka kwitungira inzu y’ubatswe na Imara Properties, bakwiriye kwitega serivisi zinoze zirimo kubaha inzu zujuje ubuziranenge, ndetse bakanazibonera ku gihe nta byo gutinda.

Inzu ziri kubakwa Kibagabaga zigezweho
Imara House imenyerewe mu kubaka inzu zigezweho ndetse mu gihe cyateganyijwe, ni ukuvuga ntirenze igihe
Inzu zubakwa na Imara Properties ziba zibungabunga ibidukikije
Umuntu uri kujya kugura inzu za Imara ashobora kugabanyirizwa 5%
Piscine na zo ntizibagiranye ku nzu zubakwa na Imara Properties
Imbere mu nzu ziri kubakwa mu mushinga wa Isange Apartments Kibagabaga
Imwe mu nzu za Imara Properties uyirebeye hejuru
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa Isange Apartments Kibagabaga witabiriwe n'abayobozi batandukanye

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .