00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere k’Inyanja ya Baltic gashobora kwadukamo intambara hagati ya NATO n’u Burusiya

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 21 February 2018 saa 07:09
Yasuwe :

Inyanja ya Baltic iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi ku mbibi zabwo n’u Burusiya, mu gace gahuriweho n’ibihugu birimo Pologne, Norvège, Suède, u Budage, Finland n’ibindi biri mu Muryango wo gutabarana wa NATO.

Muri aka gace hakunze kuvuka ikibazo cyo guterana amagambo hagati y’u Burusiya n’ibihugu byibumbiye muri NATO bishinjanya ibikorwa byo kunekana nmo kwegereza intwaro zikomeye ku birindiro.

U Burusiya bushinja NATO kwiyegereza ibihugu byahoze bifatanya mu gihe cy’Abasoviyeti mu rwego rwo kurya imipaka y’iki gihugu isataburenge no gushaka kukineka.

NATO yiyegereje ibihugu nka Lituania, Estonia, Lativia na Pologne isigaye nayo yarikuye mu ruhande rubogamiye ku Burusiya, bitandukanye n’uko byahoze kera.

U Burusiya buvuga ko bishobora gutuma haduka imirwano ikaze kandi izasiga itikije imbaga niba nta gikozwe mu rwego rwa dipolomasi cyahagarika ibi bihugu byo muri NATO gusatira imipaka yabwo.

Amakimbirane nk’aya yanatumye NATO ishaka kubigenderaho maze igerageza gushinga intwaro za misile na radari ku misozi ihanamiye mu Burusiya, izindi ntwaro zishyirwa ku bwato bw’intambara buri mu Nyanja ya Méditeranée, ibyo iki gihugu cyatangaje ko ari nk’igikorwa cy’ubushotoranyi ndetse ingabo zacyo zitazazuyaza kubisenya.

U Burusiya bubona ko ayo ari amayeri ya NATO muri rusange na Amerika by’umwihariko bikoresha bishaka kugenzura ikirere n’amazi byayo cyangwa bikaba imwe mu nzira yo kurundanya intwaro ngo bizatungure iki gihugu.

Ikibazwa ni ukumenya niba koko u Burusiya bwakwigereza NATO, ihuriwemo n’ibihugu by’ibihangange mu gisirikare n’ubukungu ku Isi birimo u Bufaransa, u Budage , Turikiya, Amerika, u Bwongereza, Canada, Pologne n’ibindi.

Kubera iyo mpamvu NATO iherutse gutegura imyitozo ikaze ya gisirikare yitiriwe Operation Anaconda 16 yahuje ingabo 31 000 zivuye mu bihugu 24 bigize uyu muryango .

Hanashyizweho ibirindiro bitandatu bizajya bikorerwamo n’abasirikare 5.000 batoranijwe kurinda no gucungira hafi ibikorwa by’u Burusiya, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa n’ibitero by’iki gihugu, Iran na Koreya ya Ruguru.

U Burusiya nabwo bwahise butegura indi myitozo yitiriwe Zapad2017 yahuje ingabo zabwo na Belarus mu myitozo yabaye hagati y’iya 14 Nzeri n’iya 29 Nzeri 2017.

Abasesenguzi bagaragaza ko u Burayi na Amerika bitinya ko u Burusiya bwabahagama baramutse bashotoye ingabo zabwo zidasiba kwerekana ko atari agafu k’imvugwarimwe.

Ababirebera hafi bavuga ko muri aka gace hahora igicu kibuditsemo intambara kandi ko mu gihe yarota yaba iri mu zikaze zabayeho mu Isi kuko yahurirwamo n’ibihangange mu by’intwaro karahabutaka.

Abasirikare bo muri Pologne bazamura amabendera y'ibihugu byitabiriye imyitozo ya Anaconda-16 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Warsaw. Ifoto: ALIK KEPLICZ/AP
Ibikoresho bikomeye bya Amerika bimanurwa mu ndege mbere y'imyitozo ya Anakonda-16 yabereye muri Pologne. Ifoto: KACPER PEMPEL/REUTERS
Pologne n'ibindi bihugu biri muri NATO byatangije imyitozo idasanzwe, yitabiriwe n'ingabo 30,000 mu guhangana n'ibikorwa by'u Burusiya
Imyitozo yakozwe ishushanya ko hashobora kwaduka intambara hagati y'u Burusiya na NATO
Inyanja ya Baltic iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi ku mbibi zabwo n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .