00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ni mpamvu ki y’itotezwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC?

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 21 February 2018 saa 07:50
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igizwe n’amoko akabakaba 450, icyakora hari amwe yagiye yishyira hamwe, bikabyara imiryango migari kuri ubu ibarirwa kuri 250 mu gihugu cyose.

Nubwo bimeze gutyo ariko, igikomeje kwibazwaho ni imvano y’itotezwa rikorerwa abavuga ikinyarwanda, ikibazo cyarushijeho kugira ubukana nyuma y’aho muri RDC hahungiye abanyarwanda batari bake mu 1994, barimo abakekwagwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi witwa Muvula Luc aherutse gusohora inyandiko ndende aho yibazaga ku mpamvu y’urwango n’itotezwa bikorerwa abavuga ikinyarwanda muri RDC.

Uyu mwanditsi yibaza uburyo mu bihugu bisaga icyenda bikikije RDC nta na kimwe kidafite ubwoko bubikomokamo butuye muri Congo ariko abafite inkomoko mu Rwanda bagakomeza kumenerwa ku rwara nk’inda.

Muvula ntiyumva ukuntu abo bakomoka mu Rwanda, bakatiweho imipaka n’Abakoloni nk’andi moko yiganjemo Aba-Luba banaboneka muri Zambia, Aba-Hema ushobora gusanga muri Uganda, aba-Tshokwe baboneka muri Angola ariko ngo ugasanga abaturage bandi ntibashaka kumva ko hari Umunye-Congo uvuga ikinyarwanda wagira ijambo muri RDC, mu gihe andi moko ngo atuje kandi basangiye amateka.

Ku bwa Muvula ngo aho gukemura ikibazo cyabo, Leta ya Congo iragikomeza
Muvula anegura ababona ko “Ibyago bya bamwe ari umugisha n’amahirwe ku bandi” agasanga ahubwo rubanda rw’Abanye-Congo rukwiye gusubiza agatima impembero, rukumva ko ahubwo "Ibyago n’itotezwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bizahora iteka ari umusaraba ku munye-Congo wese."

Hari aho yibaza ati “Ni gute abantu batagira imitungo ifatika, basa n’abateye ikibazo andi moko afite byose mu gihugu gikize nka Congo… ugasanga abashumba 40 birirwa bizererera n’inka zabo bageze mu Ntara nka Kasai bashaka urwuri, inzego zibabonye zigaca igikuba ngo karabaye kandi biragiriye inka zabo gusa?”.

Urugero rwa Jean Baptiste Bagaza mu kibazo cya Congo

Niyomugabo Seth, impuguke muri politiki kandi ukurikiranira hafi ibibera mu gace k’Uburasirazuba bwa Congo, avuga kuri izi mpungenge za Muvula yagize ati “Ubusanzwe inyoko nyarwanda iyo iva ikagera ishaka kubaho mu buryo bwuzuye “ukwigira” no “kwishakamo ibisubizo” ku bibazo bahura na byo. »

« Si ikibazo rero cy’Ubututsi cyangwa Ubuhutu nk’uko bamwe babyibeshyaho, si n’uko babarizwa hakurya y’imipaka y’inkomoko yabo, ahubwo amaraso y’Ubunyarwanda iyo ava akagera nta bunebwe wasangamo kandi aracyabagendamo”.

Icy’uko ahabarizwa abanyarwanda hamwe na hamwe ku isi hari aho bajya batotezwa, Seth abibona nk’ikitari ikibazo cya none, cyangwa ngo kibe kisangijwe n’abatuye muri Congo gusa, aho yemeza ko n’abatuye mu Burundi na Uganda ndetse na Tanzania batigeze boroherwa muri bene ubu buryo, mu gihe bari bakiri mu buhungiro, kubera ishyari ry’abo babaga barasanzeyo.

Urugero ngo ni Jean Baptiste Bagaza wigeze kuyobora u Burundi kuva mu 1976-1987 aho ngo yigeze gutangara kubera Abarundi bamuregeraga ko Abanyarwanda bagiye kumara Bujumbura bayubaka, Bagaza ngo arabaseka.

Bagaza ngo hari aho yagize ati “Mubareke bubake bapfa kuba nta mapine bashyira kuri ayo mazu, nibataha bazayasiga”. Niko Seth akomeza avuga.

Niyomugabo yemeza ko umwete mu gukora haba ku borozi, abahinzi muri Kivu zombi bakaba ari bo bagemurira ibiribwa n’amata imijyi nka Kinshasa, ubwabyo ngo ni isoko y’ishyari n’urwango, bikomoka ku bunebwe bw’andi moko yo muri Congo, ageraho agashaka kugereranya ubukire bw’abavuga Ikinyarwanda nk’ubwirasi kandi atari byo.

Rero ngo umuco mubi w’ubunebwe wa bamwe mu banye-Congo, utuma babibona ko ari ukwishyira hejuru kwabo bavuga ikinyarwanda, ntibarebe ko iyo mitungo yose baba barayibiriye icyuya abandi bigaramiye.

Niyomugabo akomeza avuga ko hari nubwo abajya guca inshuro ku bavuga Ikinyarwanda, babyita ubuhake, bene iyi myumvire nayo igatuma abavuga Ikinyarwanda bahora bari maso kugira ngo barinde amatungo n’imitungo yabo, byatinda kwa kwirinda kukadukamo intambara n’imitwe y’inyeshyamba, bamwe bashaka gusahura iby’abandi, abandi bagakaza ubwirinzi bwabo bwite n’ibikorwa byabo.

Iyaba abavuga Ikinyarwanda muri RDC ubwabo bumvikanaga ngo ibintu byakoroha

Yaba Niyomugabo cyangwa Muvula bagize icyo bavuga kuri iki kibazo, bose bahuriza ku kuba inzego za politiki n’abihayimana muri RDC, bahora babiba urwango mu gucamo ibice abatuye Congo, ku nyungu zabo bwite.

Atanga inama aho yibukije ko byose biterwa n’ubutegetsi bwamaze kuryanisha abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ikibabaje ngo ni Abanyamulenge batavuga rumwe n’abo mu Bwoko bw’Abagogwe batuye i Masisi kandi abo Bagogwe nabo ngo bakajya bacishamo bagahangana n’abo muri Rutshuru bazwi nk’abanye-Jomba.

Iby’aya makimbirane ngo byigaragaje ubwo Umutwe wa M23 wasubiranagamo mu 2012, bamwe bari bayobowe na Gen John Bosco Ntaganda mu ruhande rw’abanye-Masisi, mu gihe ku ruhande rwa Brig Gen Sultan Nziramakenga bari ab’abanye-Jomba ya Rutshuru.

Ugushyira hamwe kw’abavuga Ikinyarwanda muri RDC ngo guheruka mu 2003, ubwo Gen Laurent Nkundamihigo yavaga muri Kivu y’Amajyaruguru n’abasirikare be, akajya gutabara Colonel Mutebutsi wari Umunyamulenge, mu ntambara zaberaga muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva ubwo ngo icyitwa ubumwe hagati y’abavuga Ikinyarwanda muri RDC cyabaye nk’akamizwe n’ingoma ari na cyo gituma Niyomugabo avuga ko mu gihe ijwi ry’abavuga Ikinyarwanda ridahurijwe hamwe, bazahora basa n’impehe mu cyakabaye ari igihugu cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .