00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tumenye Botswana, igihugu Perezida yeguye habura umwaka n’igice ngo asoze manda

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 5 April 2018 saa 01:20
Yasuwe :

Botswana iherereye mu Majyepfo ya Afurika, ihana imbibi na Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Zambia na Namibia. Ituwe n’abaturage 2,333,201 ku buso bwa kilometero kare 581 730.

Abatuye Botswana bakoresha ifaranga ryitwa “pula”. Ubutaka bw’iki gihugu, 70 % hari ubutayu bwa Karahari gihuriyeho n’ibindi bituranye.

Kwamamara mu bya Demokarasi kwa Botswana, ahanini bituruka ku buryo ubutegetsi bwasimburanye, aho uhereye mu 1966 iki gihugu kibona ubwigenge, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryari ryabayo.

Muri Werurwe 2018, habaye igisa n’igitangaza aho uwari Perezida wa Botswana, Lt Gen Ian Khama, nyuma yo kuyobora manda ze ebyiri, yarekuye ubutegetsi habura umwaka n’igice ngo iya nyuma igere ku musozo.

Seretse Khama Ian Khama w’imyaka 65 wabarizwaga muri Botswana Democratic Party (BDP) yabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 asimbuye Festus Gontebanye Mogae; yivanye ku butegetsi ku wa 31 Werurwe 2018, asimburwa na Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Seretse Khama Ian Khama yeguye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu muri Botswana asigaje umwaka n'igice ngo asoze manda ye

Mokgweetsi Masisi yari yagizwe Visi Perezida wa Botswana na Ian Khama ku wa 12 Ugushyingo 2014. Yarahiye nka Perezida wa gatanu w’iki gihugu ku wa 1 Mata 2018.

Perezida wa Botswana atorerwa manda y’imyaka itanu. Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryemeje kuva mu 1997 ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza imyaka icumi ayobora, bivuze manda ebyiri.

Mokgweetsi Masisi ni Perezida wa Botswana kuva ku wa 1 Mata 2018

Igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe kuva cyabona ubwigenge mu 1966, cyanyuze mu bihe by’amatora inshuro 11, yose yatsinzwe n’ishyaka rya BDP, ribarizwamo abaperezida bane barimo Khama na se Sir Seretse Khama warishinze.

Intambwe Khama yateye yatumye hari abavuga ko Botswana iri mu nzira za demokarasi Afurika ikeneye nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakeneye gukoresha imbaraga zo kwigaragaza mu ruhando rwa politiki y’iki gihugu.

Ni umuco wa Botswana urenze kuba waba icyo umuntu yakwita itegeko, kuko ari ntaho kwegura ku bushake habura igihe kwanditse mu Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Itegeko Nshinga rya Botswana mu gice cyaryo cya Kane, igika cya Mbere kuva ku murongo wa 30 kugeza ku wa 56 riteganya uko Perezida atorwa n’uko asimburwa mu gihe manda ebyiri ze zirangiye.

Ni amatora abera mu Nteko Ishinga Amategeko, agakorwa ku bwiganze bw’amajwi y’intumwa za rubanda ariko bigasaba ko hagira abaturage 1000 bajya ku Nteko kwandikisha ko bayashyigikiye.

Botswana ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ahanini ku bucukuzi n’ubucuruzi bwa “diamant” dore ko iza mu bihugu bya mbere biyikungahayeho muri Afurika no ku Isi. Binyuze mu mafaranga yinjizwa na ‘‘diamant’’, buri mwana yigira ubuntu kugeza ku myaka 13, nyuma akarihirwa na Leta 95% y’amafaranga y’ishuri.

Ubwo ‘‘diamant’’ yavumburwaga muri Botswana mu 1966, iki gihugu cyari gifite ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu, ubu birenga 300.

Nubwo Botswana ifite ibibazo birimo kutagira amazi ahagije, ubutaka butera neza, ubushomeri n’ibindi, Politiki igenderaho ituma ubukungu bwayo buzamuka ubutitsa ahanini bishingiye ku bucukuzi bwa “diamant” kuko mu myaka icumi ishize bwazamutse ku kigero cya 5% muri buri mwaka.

Abaturage bane ni bo babarizwa ku kilometero kare kimwe, Botswana iza mu bihugu bifite ubukungu bwihagazeho n’umubare muke w’abaturage ku Isi no muri Afurika by’umwihariko.

Buri muturage wa Botswana yinjiza amadolari 16.680, asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, mu gihe ubukungu bw’igihugu mu 2018 bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 4.3% nk’uko imibare itangwa na Banki y’Isi ibigaragaza. Biteganyijwe ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu uzazamuka ku kigero cya 4.8% naho ubukene bukagabanuka kuri 0.7% mu 2019.

Umwenegihugu wa Botswana yitwa Motswana, ariko washyira mu bwinshi bigahinduka Batswana. Iki gihugu cyiswe Botswana nyuma y’ubwigenge cyabonye ku wa 30 Nzeri 1966.

Inzovu ni zimwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo muri Botswana
Botswana iri mu bihugu bikungahaye kuri "Diamant". Aha ni imbere ruganda itunganyirizwamo
Ubwo ‘‘diamant’’ yavumburwaga muri Botswana mu 1966, iki gihugu cyari gifite ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu, ubu birenga 300

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .