Ni aho byahereye ngo uyu munsi benshi tube twarabatijwe, tube turi abakirisitu. Abo Bapadiri bahereye i Save muri Diyosezi ya Butare, bahavuye bakomereza i Zaza, Nyundo, Mibirizi, Kabgayi n’ahandi hose maze inkuru nziza ikwira i Rwanda.
Nyuma y’imyaka 43 gusa bari bamaze kugera n’ibwami, bumvisha Umwami Rudahigwa ko akwiriye kubatizwa maze ku wa 17 Ukwakira 1943, atega uruhanga rwe Musenyeri Léon Classe amusukaho amazi ahera ko abona izina ry’irikirisitu rya Charles Léon Pierre, ni uko u Rwanda rwegurirwa Kirisitu Umwami gutyo.
Rudahigwa icyo gihe yabyawe muri Batisimu na Guverineri Mukuru wa Congo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde.
Kiliziya Gatolika ni uko yashinze imizi mu Rwanda, bihera aho bigera mu buzima busanzwe bwa buri munsi bw’abanyarwanda iva mu iyobokamana igera no mu bikorwa by’iterambere nk’amashuri aho ubu ariyo ifite menshi mu gihugu, yubaka ibitaro n’ibindi bikorwa remezo byinshi.
Mu 2019, IGIHE yakoze urugendo i Save ku isoko ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aho abamisiyoneri ba mbere bicaye bavuye ibwami, bamaze kuganira n’Umwami Musinga, baba ariho bubaka Kiliziya.
Iyo Kiliziya yubatswe muri Gashyantare 1900, nta gihe cya nyacyo kizwi ariko amateka menshi asobanura ko hari ku itariki ya munani ubwo ibuye rya mbere ryagerekwaga ku rindi.
Icyo gihe Kiliziya yubatswe yari iy’ibyatsi ariko nyuma hubakwa iy’amatafari ahiye. Byinshi mu bikoresho byarimo n’ubu biracyahari, urugero nk’iriba rya Batisimu ryakoreshwaga mu kubatiza, inanga yakoreshwaga mu gucuranga mu kiliziya yakoreshwaga n’abantu batatu bahagaga umwuka kugira ngo ikore.
Padiri Mukwiye Fidèle yantembereje muri iyi kiliziya aho yari iri hose, anyereka ikibindi kimaze iyo myaka yose cyashyirwagamo amazi yo kubatiza. Ati “Ababatijwe bwa mbere ni kiriya gikoresho bakoreshaga, yari kiliziya nini cyane.”
Yari ifite inkingi 24, ubu hafi ya zose zaraguye hasigara imwe ari nayo ifite agace gato ka Chapelle gakoreshwa nk’urwibutso rw’iyo kiliziya ya kera.
Ati “Kahindutse ak’abantu bashaka gusenga no gushimira Imana ko yatumye aha hantu haba ahantu urebye abantu ba mbere babatirijwe, baherewe amasakaramentu.”
Imbere muri iyo chapelle nta bintu bya kera bikihagarara gusa hifashishwa nk’uburyo bwo kwiga amateka.
Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Save mu bijyanye n’imyemerere nyobokamana, ntabwo batandukanye n’ab’ahandi ariko hari umwihariko.
Ati “Hari utuntu tugaragaza ko bafite umuco wa Gikirisitu, nko guhabwa isakaramentu rya Penetensiya kenshi, umuntu yumva ko hatashira ukwezi, ibyumweru bibiri atayihawe. Ni cyo kintu nabonye barusha ahandi. Ikindi ni ugukunda misa.”
Mu bihe bisanzwe kuri Paruwasi ya Save hasomwa misa enye, abantu barenga ibihumbi bibiri baba buzuye.
Yakomeje agira ati “Iyo bafite umuntu urwaye, babona yarembye, bahamagara umupadiri kugira ngo ajye kumuha amasakaramentu ya nyuma, nta rugo na rumwe haba hari umuntu urembye ngo azitabe Imana adahawe amasakaramentu.”
Padiri Mukwiye avuga ko bikwiye ko Save ibungabungwa, amateka yayo ajyanye n’uko Kiliziya yageze mu Rwanda ntasibangane.
Video: Kazungu Armand
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!