00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka muri ADEPR: Itorero ry’Akarere ryakuweho, indembo ziraseswa zigirwa icyenda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 December 2020 saa 03:24
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka mu nzego zaryo zitandukanye rikuraho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.

Ni impinduka za mbere zakozwe na Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR imaze amezi abiri ihawe inshingano zo gusubiza ku murongo iri torero ryakunze kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo mu bihe byatambutse.

Mu itangazo ryo ku wa 23 Ukuboza 2020 ryasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, rigaragaza ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Iri tangazo rikomeza riti “Komite y’Inzibacyuho ishingiye ku isesengura yakoze, nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abanyetorero, inashingiye ku byavuye ku bugenzuzi bwakozwe ku mikorere n’imiyoborere by’itorero igasanga urwego rw’akarere rwari rusanzweho n’ururembo rwari rusanzweho bifite inshingano zimwe kandi, imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro kuri ryo, ‘komite y’inzibacyuho ikuyeho urwego rw’itorero ry’akarere n’urw’ururembo rwari rusanzweho’.

Mu rwego rwo gufasha itorero kugera ku ntego zaryo iyi komite, yashyizeho ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zombi zakuweho.

Buri karere k’igihugu kari gafite ukayobora mu rwego rw’itorero ariko uru rwego ntiruzongera kubaho, mu gihe indembo eshanu zagereranywaga n’intara enye n’umujyi wa Kigali zakuweho, hahangwa izindi icyenda nshya.

Indembo nshya za ADEPR:

  Ururembo rwa Kigali: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro; rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyarugenge.

  Ururembo rwa Gicumbi: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Gicumbi na Rulindo. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Byumba.

  Ururembo rwa Muhoza: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Musanze, Burera na Gakenke. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Muhoza.

  Ururembo rwa Gihundwe: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyamasheke, Karongi na Rusizi. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gihundwe.

  Ururembo rwa Huye: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Taba.

  Ururembo rwa Rubavu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Gisenyi.

  Ururembo rwa Ngoma: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kirehe, Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Kibungo.

  Ururembo rwa Nyagatare: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyagatare.

  Ururembo rwa Nyabisindu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza. Rufite icyicaro kuri ADEPR Paruwase ya Nyabisindu.

Izi mpinduka zije nyuma y’induru z’urudaca zatangiye mu myaka isaga umunani ishize, zaje guhoshwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rwashyizeho komite y’inzibacyuho.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

ADEPR imaze imyaka isaga 80 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu.

Izindi nkuru wasoma:

  ADEPR mu gahenge nyuma y’induru z’urudaca

  ADEPR mu cyerekezo gishya: Ibintu 10 abayobozi bashyizweho na RGB bakwiye kwirinda

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko impinduka ziri gukorwa mu itorero zijyanye n'ikusanyabitekerezo ryakozwe mu banyetorero bigendanye n'umurongo bashaka guha itorero
Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine. Aba ni bo bahawe inshingano zo kuvugurura ADEPR no kuyiha icyerekezo gishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .