00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Umwana w’imyaka ibiri yatumye se ava kuri kanyanga n’urumogi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 25 September 2017 saa 09:20
Yasuwe :

Ahishakiye Damien umugabo w’imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, yatangaje ko yari yarabaswe n’inzoga, itabi, kanyanga n’urumogi ariko akaba yarabashije kubireka bigizwemo uruhare n’umwana we w’imyaka ibiri.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro mu Kiganiro Duhumurizanye kigaruka ku nzira y’ubukirisito abantu baba baranyuzemo, ibyo Imana yabakuyemo ndetse n’uko babayeho, Ahishakiye n’umugore we Ingabire Eugenie bemeze ko Imana yakoreye mu mwana wabo w’imfura agashyira se ku nkeke ko atazasubira gusenga batajyanye.

Umwana yanze kujya gusenga atajyanye na se

Ahishakiye yatangaje ko umwana we w’imyaka ibiri yamuzengereje akavuga ko atari bujye gusenga nubwo bamugiriye imyenda mishya. Ati “Umwana wanjye w’imyaka ibiri niwe watumye nsubira mu mu rusengero, yararmbwiye ati “Papa ntabwo njya gusenga ngusize, abandi bana baba bari kumwe na papa wabo ku rusengero njyewe nkakubura, tugasanga turi twenyine."

Ngo umwana yarakomeje akajya abwira se ko atari bumusige bagiye gusenga bituma undi afata umwanzuro wo kujya gusenga. Ati “ Uwo munsi ngezeyo nari nanyoye urumogi n’itabi nk’ibisanzwe,baranyakiriye nk’umushyitsi ariko uwigishije yavuze ibyanjye byose, ko abantu batagitinya kuza mu nzu y’Imana banyoye urumogi,inzoga n’ibindi.”

Kuva uwo munsi ngo uyu mugabo yabuze amahoro akibaza ukuntu umwana yamuraritse noneho bigahuza no kwigisha iby’ubuzima bwe bwose. Ahishakiye ati “ Mu mutima natangiye kwicuza, nanjye narirebaga bitewe n’ukuntu nari narahombanye amatama kubera kunywa ibyo byose nkumva mfite agahinda.”

“Gusa nubwo nafashe icyemezo cyo kureka ibyo biyobyabwenge Satani ntiyashakaga ko mbivaho. Narwaye amezi atatu umutwe wenda kunyica, ngiye kwa muganga basanze ntayindi ndwara mfite ahubwo bambwirako nshobora kuba hari ibintu naretse gukoresha akaba aribyo birimo kungira ho ingaruka.”

Yeruriye muganga ko yaretse ibiyobyabwenge kubera ijambo ry’Imana,ngo nawe amugira inama z’uburyo abyitwaramo abasha kubireka burundu ndetse n’umutwe urakira.

Ingaruka yatewe n’ibiyobyabwenge

Uyu mugabo n’umugore we bavuga ko byabakenesheje kuko yagurishije inzu bari bafite bakajya gutura mu kigonyi. Ati “ Kuva mu 2006 ntagira kunywa inzoga kugeza muri 2011 ubwo umwana yatumaga nsubira mu rusengero nkafatirwayo n’Imana nkazireka, nahombye byinshi. Narafunzwe, narakubiswe bimwe birenze, nabaye mu kigonyi inzu narayigurishije, nakubise umugore tukabura umutekano”

Afite icyo abwira abagendera mu kigare

Ahishakiye avuga ko kuva mu bwana bwe atari yarigeze anywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge kuko umubyeyi we wamureze yari umukirisitu kandi akabasaba kwitwararika.

Muri 2006 nyina amaze gupfa, ngo uyu musore wari ugize imyaka 25 yahereyeko abyijandikamo , anywa kurusha ababimujyanyemo kugeza ubwo Imana ikoresheje umwana we agatuma asubira mu rusengero.

Uyu mugabo n’umugore we basigaye bajya kurarika abandi bakiri muri izo nzira nawe yanyuzemo ngo bajye gusenga , babereka ko ubu ubuzima bwe bwahindutse kandi ko iwe mu rugo hari amahoro atarahigeze.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .