00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agakeregeshwa ku ihohoterwa rikorerwa mu byumba by’amasengesho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 July 2016 saa 08:36
Yasuwe :

Mu byumba bimwe na bimwe by’amasengesho habera ibintu bitandukanye n’ibyo abantu batekereza, bamwe barakubitwa, bashinjwa ibyaha, baterwa ubwoba, n’ibindi bitandukanye.

Byagiye bivugwa kenshi n’inzego zitandukanye ko mu byumba by’amasengesho bimwe na bimwe habera ihohoterwa ritandukanye ririmo irishingiye ku gitsina, kuri roho ndetse no ku mubiri.

Ibi byumba by’amasengesho bisengerwamo n’abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye.

Benshi bakubitirwa mu byumba by’amasengesho bakanuma

Mbere yo gutangira kwinjira mu gikorwa cyo gusenga nyirizina cyangwa se hagati mu mwanya wo gusenga, abantu babanza kwiyeza, bakaturirana ibyaha bakoze. Mu byumba bimwe na bimwe iyo wigize ntibindeba muri uyu mwanya ngo ushobora guhura n’uruva gusenya, ugakubitwa bigatinda.

Mu buhamya bwa benshi dufite, bavuga ko abanyamwuka(abahanuzi) babakubita bigatinda.

Amazina twayagize ibanga nk’uko abo twaganiriye babidusabye.Uyu ni umukobwa uvuga ko yakubiswe ashinjwa gusambana kandi atarabikora na rimwe.

Yagize ati “Umusore w’umunyamasengesho yagiye mu mwuka aravuga ngo hano ‘mu cyumba’ hari umusambanyi wanze kwihana, ubwo nari niyicariye mu nguni ndi gusenga, ngiye kumva numva ankubise urushyi, ankubita urundi ambwira ngo ninihane.”

Akomeza avuga ko yatakambye bikaba iby’ubusa. Ati “ Namusabaga imbabazi mubwira ko ntari nasambana na rimwe ntabyumve ahubwo agakomeza akankubita ambwira ngo sinjye ari gukubita ni dayimoni untera gusambana akubita kandi mu by’ukuri sindasambana na rimwe.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko uretse abo bari bari kumwe muri icyo cyumba ntawe yabwiye ko yakubiswe. Ati ‘Naryumyeho’.

Hari abo bashinja amarozi

Ihane wa murozi we, wa mwicanyi we, watwaye abagabo b’abandi nutihana Imana igiye kuguhana.

Aya ni amagambo avugwa n’ababa bavuga ko bahishuriwe ko mu cyumba cy’amasengesho hari abanyabyaha, bagasaba ko uwakoze ibi byaha byavuzwe haruguru n’ibindi yihana cyangwa Imana ikamukoza isoni.

Umubyeyi uvuga ko yashinjijwe kuroga yagize ati “Umunyamwuka yakomeje kuvuga ko mu cyumba harimo umurozi wanze kwihana, twese dukomeza gusenga buri wese asaba Imana ngo isange uwo murozi yihane, ngiye kumva numva aravuze ngo wa mugore we wambaye[...] ihane ubwo burozi bwawe. Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba, mpakana ko ntari umurozi ntibabyumva. Byangizeho ingaruka zikomeye kuko benshi mu bo twavuganaga bampaye akato kandi ndengana.”

Mu mwaka wa 2014, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yemeje ko igiye gufatanya n’inzego zibishinzwe igahagurukira iyicwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa mu byumba by’amasengesho, aho hari n’abagore ngo bafatwa ku ngufu.

Inkuru bijyanye:Ibyumba by’amasengesho bisigaye bifatirwamo abagore ku ngufu

Hari abahurira n'ibibazo mu byumba by'amasengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .