00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Gahongayire: Kuririmbira mu kabari, ubuhanuzi, uko Ama G yamubaye hafi n’ibindi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 September 2019 saa 08:59
Yasuwe :

Aline Gahongayire ni umwe mu bakora umuziki wo kuramya Imana bafite izina rikomeye cyane mu Rwanda, akaba umwe mu bawutangiye mu bihe bikomeye imitima ya benshi igishegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gahongayire umaze gushyira hanze album zirindwi, yakunze kugaruka kenshi mu itangazamakuru avugwa mu byiza n’ibibi ariko byose akabicamo neza.

Yagiranye ikiganiro na IGIHE ahishura byinshi mu muziki we, ubuzima bwo gusenga, uko Knowless yamubaye hafi ndetse n’ukuntu Ishimwe Clement yagiye amwandikira indirimbo zikagira umumaro munini mu komora inguma za bnshi.

Ikiganiro kirambuye Gahongayire yagiranye na IGIHE:

IGIHE: ‘Ndanyuzwe’ ni imwe mu ndirimbo zawe zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube, kuri wowe bivuze iki ?

Gahongayire: Ni indirimbo yahinduye ubuzima bwanjye, yaramfashije cyane mu buryo bw’umwuka no mu bindi nkora, yanyigishije gushima mu bibaho byose, yongera kunkangura nkumva ko ntaremewe kwijujuta no guhora nsaba ahubwo kuva nkivuka hari uburyo bwabayeho butuma mpora nshima no kunyurwa. Kuba yararebwe n’abato n’abakuru ni umugisha.

IGIHE: Kuyandika byaje bite?

Gahongayire: Sinjye wayanditse ariko kwandikwa kwayo ntabwo byapfuye kwizana gusa, ntabwo yaje mu bihe nari meze neza kuko yaje mu bihe nari nkeneye ibintu byinshi bitandukanye muri uko kuyisaba nza kujya inama n’umutima wanjye nsanga atari igihe cyo gusaba ahubwo ari icyo gushimira n’ibyo nahawe kuko nta ruhare nabigizemo.

Negereye Producer Clement[nkunze kwita Bishop wanjye] turahura mbasha kuganira na we ambaza amakuru ndamubwira ngo ndanyuzwe.

Arambwira ati ‘byagenze bite?’ Nti ‘si uko ibibazo bishize, si amarira arangiye’ kuko numvaga muri njye umutima unyuzwe mfite ideni ryo gushimira Imana ibyo yakoze ntabigizemo uruhare. Aho niho yahereye ayandika.

IGIHE: ‘Nta banga’ uherutse gushyira hanze yo kuyandika byaje gute ?

Gahongayire: Iyi minsi turimo abantu bari gupfa ibintu bitandukanye ariko igikomeye ni uko abantu badapfa ibintu bihambaye. Barapfa utuntu duto ugasanga umwe aravuze ati ‘waramvuze, wamvuyemo ntabwo wambikiye ibanga’ ariko naje gusanga ibanga ari umutwaro. Ikintu kiba cyakunaniye kubika muri wowe nukibitsa mugenzi wawe akagishyira hanze ntuzamwange.

Ibanga utabashije kwibikira ubwawe nubibwira umuntu akabitangaza ntuzarakare kuko njye ibyo ntabwo nabyita kumubitsa ibanga ahubwo ni ikiganiro.

Ibanga ryawe waribitsa Imana kuko ishobora byose. ‘Nta banga’ yavuye mu kiganiro twagiranye na Clement, turicara dusanga nta banga ribaho, dusanga Imana itubikiye byinshi natwe tutazi kuko uyibikije byaba byiza kuko itumva amabwire. Kumena ibanga simbishyigikiye ariko na none nuribitsa umuntu akarimena ntuzamurakarire.

‘Nta banga’ izajya kuri album yanjye nshya uko byagenda kose izaba yitwa ‘Ndanyuzwe’.

IGIHE: Uti Clement ni Bishop wawe, kubera iki ?

Gahongayire: Kuri ‘Ndanyuzwe’ yari Pasiteri, kuri ‘Nta banga’ yabaye Bishop. Burya iyo umuntu abana n’undi baramenyana, Clement ni umugisha kuri njye kandi ni umunyabwenge. Namwigiyeho ibintu byinshi kandi iyo ubana n’umuntu uba uzi uko umwita. Kuri njye rero ntabwo yabaye Producer gusa ahubwo yabaye umugisha kuko agira indangagaciro za gikirisitu nkurikije akamaro amaze kugira mu buzima bwanjye. Kuri njye ni Bishop.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo wahimbye ivuga ku buzima bwawe ?

Gahongayire: Sinavuga ko arinjye wivugaga kuko ntacyo ndicyo ariko mperutse kugenda ndavuga ngo ‘Icyo abarusha ab’inyuma, igihe cyose aba inyuma y’icyo yavuze ngo agisohoze’. Iyi yo ivuga ko Yesu aba inyuma y’ijambo rye. Iyi ni imwe mu zindi nyinshi.

IGIHE: Muri inshuti cyane na Butera Knowles ariko ntabwo turabona indirimbo yanyu, biterwa n’iki ?

Gahongayire: Birenze no kuba inshuti, buriya navuga ko ari igihe kuko twarayikoze iraryoha ariko sinzi ukuntu byagenze. Mu ndirimbo zanjye nkora mu buzima bwa buri munsi, mu bihe bya buri munsi ni umwe mu bantu bamba hafi dufatanya gusenga navuga ngo tuzamukana umusozi. We na Umurerwa Evelyne ni abantu tubana cyane mu buzima bwa buri munsi.

IGIHE: Mu gitaramo wakoze umwaka ushize waraturitse urarira uvuga ko Knowless yagufashije, wabivugaho iki ?

Gahongayire: Ntabwo nabivamo. Burya bibiliya iravuga ngo hari inshuti ikurutira umuvandimwe yambereye ahantu ntabonye undi muntu, ntabwo urupapuro rwarangira. Nibura kuba yaranyubashye akanyubahisha ndabimushimira.

IGIHE: Hari amarushanwa y’abantu babyibushye wigeze kuvuga, yaheze he ?

Gahongayire: Njye numvaga nabikora vuba ariko hahise haza ibindi. Ndi kubiteganya umwaka utaha kuko hahise haza ibindi byihutirwa cyane birimo ibikorwa by’urukundo bya ‘We For Love’.

IGIHE: Kera wari ufite ibilo byinshi, kugira ngo bigabanuke wabigenje ute ?

Gahongayire: Ibanga nakoresheje ngo nanuke ntabwo ari rimwe ahubwo reka nzabivuge muri Plus Size Fashion Show nigisha abantu uko babasha kugabanya ibiro byabo kuko nanjye nabigezeho. Ariko kwikunda, kwimenya no kumenya icyo ushaka birafasha.

IGIHE: Ama G The Black muherukana kuvugana ryari ?

Gahongayire: Ntabwo byari ibyo mu bukwe ahubwo Liliane ni umukobwa wanjye. N’iyo ntavugana na Ama G mvugana n’umukobwa wanjye ngo menye amakuru y’umwuzukuru. Ntabwo tubanye mu buzima bw’abahanzi gusa.

IGIHE: Ubundi kugira ngo uhagararire (marraine) umugore wa Ama G The Black byagenze gute ?

Gahongayire: Ni umuntu wambaye hafi kuva kera. Murabizi ibibazo by’abahanzi, uyu munsi bakuvuze gutya cyangwa gutya, ni umwe mu banyandikiraga akamfasha kumpa imbaraga zo mu rugendo ndetse buri cyumweru nabaga niteguye ko ampamagara ampumuriza. Kuba yaransabye kuba nababera marraine ni iby’igiciro kuri njyewe kandi ni iby’icyubahiro.

Ni umwe mu bahanzi nkunda baririmba ibintu by’ukuri byo mu buzima busanzwe. Abinsaba yampuje na Liliane kuko ntabwo nari muzi numva y’uko ari umugisha. Nabikoze mbishaka kandi mbikunze.

IGIHE: Wakoranye indirimbo na P Fla agifungurwa ariko twategereje amashusho turaheba byagenze bite ?

Gahongayire: Tumaze iminsi tutabonana ariko ndumva nshaka kongera kuganira na we kuko ni umuntu ufite impano. Ntabwo muherutse ariko ahantu hose ndamusengera kuko urugamba yari avuyemo nta muntu wakwifuza ko ahasubira. Mwategereje amashusho ntimwayabona ariko amakosa si aye ahubwo ni ayanjye nahise mpuga.

IGIHE: Ubuhanuzi bw’iki gihe ubufata ute ?

Gahongayire: Umuhanuzi wa mbere w’ubuzima bw’umuntu niwe ku giti cye. Mu gihe ushobora kumbwira ngo Gahongayire uragiye ariko njyewe nkaba navuga nti uzabaho, uzarama […] nkabisengera nkumva ko ndi kumwe n’Imana mbwira ari umubyeyi. Ubuhanuzi kuri njye ni umugisha ariko kuri njyewe mbifata nk’umugisha kuko hari ibintu namaze kubaka muri njyewe noheho ibindi bije biza bihura na bya bindi namaze kwihanurira.

Hari ibyo ntashobora kwemera, ntabwo ushobora kumbwira ngo niba ushaka ko nguhanurira tanga amafaranga, mu ijambo ry’Imana haranditse ngo ‘nubura ubwenge nzaguta.’ Hari ubuhanuzi bugira umumaro hari n’ubundi bw’ibinyoma.

IGIHE: Hari aho wavuze ko Imana yagucuze kugira ufashe abandi bantu, tubwire ubuhamya bwihariye ufite bwaturutse ku bihe wanyuzemo ?

Gahongayire: Mpura n’ubuhamya bwinshi abantu bambwira bati ni iki gituma ukomera? Twakwigiyeho kwihangana, gukomera nanjye narabikoze bicamo. Ntabwo navuga ubuhamya bw’umuntu runaka ariko navuga muri rusange, ikintu kinshimisha kurusha ibindi ni iyo mpuye n’umugore wasenywe n’ibyamubayeho ariko uyu munsi akaba avuga ati ‘nize kwikunda’.

IGIHE: Ni ibihe byiza wibuka wagize mu muziki ?

Gahongayire: Nawugiriyemo ibihe byiza n’ibibi ariko reka mvuge ku byiza. Niwo watumye mba inshuti y’abana, watumye menyana n’abantu, warantembereje, watumye ngera imbere y’abakomeye, watumye mba uw’umumaro mu gihugu. Navuga ko umuziki watumye nkunda ubuzima.

IGIHE: Niho ubutunzi bwawe buturuka ?

Gahongayire: Hoya. Ndi umukozi ntabwo nkora umuziki nshakamo amafaranga cyane, ntabwo navuga ngo umuziki uri aho nawo hari amafaranga umpa ariko nkora ubushabitsi.

IGIHE: Ni ryari wigeze kwiyiriza usenga ukarenza iminsi wari wateganyije ?

Gahongayire: Byabaye mu 2002 nari ndi gusenga mu itsinda ryitwa Friends of Jesus, hanyuma twari twasenze amasengesho y’iminsi itatu njye mpagirira ibihe byiza mpasengera iminsi itandatu ntabwo byongeye kumbaho ariko icyo gihe byarabaye.

IGIHE: Byari byagenze gute kugira ngo ugire umunezero ungana utyo utume urenza iminsi wari wateganyije?

Gahongayire: Bwari ubwa mbere mpimbye indirimbo abandi barataha njye ndababwira nti sintaha kuko numvaga ndi mu bihe byo kubumbwa. Aho hantu sinshobora kuzahibagirwa.

IGIHE: Utekereza iki ku bahanzi bo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana bashobora kujya kuririmba mu kabari ?

Gahongayire: Ni byiza cyane! Erega ijambo riravuga ngo mugende keretse ubutumwa bwe yabuhinduye naho kugenda uvuga ko Imana ari nziza ntacyo bitwaye, erega n’abari mu kabari ni abana b’Imana. Ahubwo ni heza bampaye umwanya mu kabari no tubyiniro najyayo.

IGIHE: Ni ryari wababaye mu buzima?

Gahongayire: Igihe napfushaga umwana wanjye w’imfura.

Umva ikiganiro kirambuye

Gahongayire aherutse kumurika album yise 'New Woman' ikubiyeho indirimbo avugamo ko ari umugore mushya
Gahongayire avuga ko Knowless ari umwe mu nshuti magara yagize zamufashije mu buzima bwe
Ishimwe Clement ni umwe mu bafashije cyane Aline Gahongayire ku buryo ubu amufata nka Bishop we
Gahongayire avuga ko P Fla ari umwe mu bahanzi bafite impano ihambaye
Ama G The Black ni umwe mu babaye hafi Gahongayire akajya amuhumuriza mu gihe yari ari mu bibazo
Aline Gahongayire yahoze afite ibilo byinshi ariko ubu yagabanyije ibiro yari afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .