00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Yababariye uwamwise inzoka bagiye gusenga nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 July 2016 saa 08:14
Yasuwe :

Kimwe mu biragaraza uko Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa (etape) harimo no gupfobya abantu ukabambura amazina asanzwe ugamije kubagaragaza nk’abadakwiriye kubaho.

Mukeshimana Clementine utuye mu Karere ka Kirehe, Umurenge Gatore avuga ko nyuma y’ubuzima bushaririye yahuye nabwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari ari mu buhungiro muri Tanzania, butagarukiye aho kuko no kugeza mu 1996 ubwo yagaruka mu Rwanda yari akitwa inzoka n’abari bababajwe nuko atapfuye.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro mu kiganiro Duhumurizanye aho yavugaga ko kumenya Yesu byatumye ababarira buri wese wamugiriye nabi, yagarutse ku buzima bushaririye yanyuzemo aho yiswe inzoka no mu rusengero.

Avuga ko mu 1992 yashakanye n’umugabo wari warapfushije umugore, uwo mugabo akaba yari afite abana icyenda.

Ubwo jenoside yabaga mu 1994, Clementine yahunganye n’uyu mugabo bagera muri Tanzania ngo ariko bageze mu nkambi,abana b’uwo mugabo bamugararije urwango batangira kumwita inzoka.

Uwo mugabo we ngo yakomeje kumurwanira ishyaka kugeza ubwo yamuzaniraga ibiryo aho yabaga yihishe , mugihe abana be babaga bavuze ko batasangira n’inzoka.
Ubuzima bushaririye mu buhungiro.

Aho bari bahungiye muri Tanzania umwe mu bakobwa b’uwo mugabo yamubwiye ko atifuza kureba inzoka mu maso ye bityo ko akwiye kumujya kure.

Ntibyateye kabiri baza kumujyana kumwica ariko ku bw’amahirwe agarukira ku rwobo.
Yahahuriye n’ubuzima bubi gusa ngo n’Imana yakingaga akaboko kuko buri munsi Abatutsi bicwaga n’Abanyarwanda bagenzi babo babaga barahunganye, nyamara we akarusimbuka.

Uko yagarutse mu Rwanda

Mu Kuboza 1996 Mukeshimana n’umugabo we wari umusaza bagarutse mu Rwanda , batangiye kubana bonyine abana b’uwo mugabo nabo baribana kuko bari baramwanze gusa ngo abensh bari baramaze kubaka ingo zabo bafite abagabo abandi bafite abagore.

Nk’umuntu wabanaga n’ihungabana abo mu muryango akomokamo barahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukeshimana yumvaga akeneye icyamuhumuriza.

Yafashe icyemezo cyo kujya gusenga mu barokore, maze ubwo yari yicaye mu rusengero nk’abandi, umukazana w’umugabo we yarahagurutse mu rusengero abwira abandi bakristo ikintu kimubabaje nubwo yaje gusenga.

Ati”Ikintu kimbabaje ni uko nari nziko ntaho nzongera guhurira n’inzoka none ikaba yaje no mu rusengero.”

Ngo icyatumye avuga ibyo nuko bahoraga babaririza niba Mukeshimana atarapfa dore ko mu barokotse Jenoside bo muri ako gace ariwe wari warahise atinyuka gutahuka .
Uyu mubyeyi yahise azinukwa gusubira mu rusengero urwo arirwo rwose , yabayeho nk’ikihebe, yishora mu nzoga, mu kunywa itabi ubundi akajya agendana umuhoro ngo nawe nagira uwo ahura nawe mu bamwita inzoka azihimure.

Uko yaje guhinduka

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kutajya gusenga ngo byageze muri 2013 akomeza kumva umutima uremerewe, noneho akajya afungura Radio ngo byibura yumve ahantu yakumva ijambo ry’Imana rikamuhumuriza.

Yarahindutse kubera gutega amatwi ibiganiro bya Radio Ijwi ry’Ibyiringiro
Kuri ubu Mukeshimana avuga ko afite amahoro ku Mana, yababariye buri muntu wese n’abamwise inzoka ndetse nawe ngo yatangiye urugendo rwo gusaba imbabazi abo yahemukiye akiri mu bwihebe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .